Ibyo wakorera umukobwa ukunda ukamwibagiza abandi bose bamutereta

Ibyo wakorera umukobwa ukunda ukamwibagiza abandi bose bamutereta

Jul 09,2024

Dore ibintu 6 by’ingenzi kandi byoroshye wakorera umukunzi wawe ukamwibagiza ba bandi bose bamutereta;

. Ibyo Wakorera Umukobwa Akagukunda Kurusha Abandi Bose

. Ibyo Wakora Bigatuma Umukobwa Yibagirwa Abamutereta Bose

. Uko Wakwigarurira Umutima W'umukobwa Ukunda Mu Buryo Bworoshye

 

1. Guhora umubwira ko umukunda

 

N’ubwo abenshi batabiha agaciro cyangwa bagakeka ko kubivuga kenshi bigaragara nabi ,abakobwa bakunda umuntu uhora abasubiririramo ko abakunda. Kumubwira I love you cyangwa je t’aime fort, biramushimisha cyane. Uzabibwirwa n’uko uzabimubwira ukabona ibyishimo biramusaze ndetse akabigusubirishamo kenshi.

 

2. Kumusohokana

 

N’ubwo ubukungu bw’abantu butangana ariko iyo wikoze ku ikofi ugasohokana umukobwa biramunezeza. Ababazwa no kubona abandi basore basohokana abakobwa bakundana, akumva yabigusaba akubura aho ahera. Hari n’abakobwa byanga mu nda bakanga kubyihererana ukumva arabigusabye. Burya biba byamurenze.

 

Abasore: Dore ibintu 11 wakora umukobwa ukunda niba wifuza ko arushaho kugukunda uko iminsi ishira kugeza akwimariyemo wese

Abasore: Dore ibintu 11 wakora umukobwa ukunda niba wifuza ko arushaho kugukunda uko iminsi ishira kugeza akwimariyemo wese

 

3. Kumwereka ababyeyi

 

Ibi ahanini bikorwa n’abamaze kwemeranya ko bazarushinga. Nibwo umuhungu ajyana umukobwa akamwereka ababyeyi n’umuryango we. Ariko si buri gihe. Niba umukunda by’ukuri mujyane umwereke abababyeyi bawe bizamushimisha.

 

4. Kumujyana mu birori

 

Abakobwa bakunda kwitabira ibirori. Ibi bijya gusa no gusohokana ariko gusohokana mujyanye mu birori byo ku bakobwa ni injyanamuntu. Mufate umujyane mu bukwe watumiwemo ndetse niba waranamwemereye kuzakubera mama w’abana bawe, muganire ndetse munitegereze uko ibirori byanyu namwe bizaba bimeze. Uzumva atangiye kukubwira amakanzu meza, indabo nziza… Uzamenye ko wongereye amanota wari usangwanywe imbere ye.

 

Kigali: Abantu bumiwe bumvise uko umukobwa abara inkuru y'ukuntu umusore yamuryohereje - UMVA IJWI

Kigali: Abantu bumiwe bumvise uko umukobwa abara inkuru y'ukuntu umusore yamuryohereje - UMVA IJWI

 

5. Kumubwira ko muzarushinga

 

Umukobwa aho ava akagera arota umunsi w’ubukwe bwe: Uko azaba yambaye ,imodoka nziza azagendamo n’umugabo we, ukuntu inshuti ze zizamutahira ubukwe,…Ikintu gishimisha umukobwa cyambere ni ukumubwira ko wifuza ko azakubera mutima w’urugo mukabana akaramata. Siwe urota ubivuga. Nubwo atabiguhingukiriza, iri jambo igihe utararimubwira aba agufata nk’abandi bose kuko nyine aba abona nta gahunda umufitiye ihamye.

 

6. Kumugenera impano

 

Simvuze ngo uziyemere cyangwa utange n’ibyo udafite ariko gira igihe runaka umutungure umuhe impano. Gukundana n’umukobwa imyaka runaka nta mpano umuha rwose ni ubumenyi buke mu gutereta abahungu benshi bibitseho. Impano ishimisha umukobwa si ihenze cyane ahubwo akantu gato kataguhenze ariko umutunguje karamunyura bikanamwereka ko umuzirikana.

 

#MissRwanda2022:Intara y'Amajyepfo yabonye abakobwa 9 bayihagararira harimo n'ufite ubumuga bukomatanyije

#MissRwanda2022:Intara y'Amajyepfo yabonye abakobwa 9 bayihagararira harimo n'ufite ubumuga bukomatanyije

 

Keretse iyo ari babandi badutse baba bashaka kurya amafaranga y’abahungu nibo bidashimisha. Ikizamukubwira ni uko uzamutungura ukamuha impano idahenze cyane ukabona bitamushimishije habe na gato. Uzamenye ko nta gahunda ndetse n’urukundo agufitiye.