#MissRwanda2022:Intara y'Amajyepfo yabonye abakobwa 9 bayihagararira harimo n'ufite ubumuga bukomatanyije

#MissRwanda2022:Intara y'Amajyepfo yabonye abakobwa 9 bayihagararira harimo n'ufite ubumuga bukomatanyije

Feb 06,2022

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Gashyantare 2022,hakomeje amajonjora ya Miss Rwanda yakomereje mu Ntara y’Amajyepfo kuri Credo Hotel,habonetse abandi bakobwa 9 binjiye muri Miss Rwanda 2022.

. Abakobwa 9 bazahagararira intara y'amajyepfo

. Bwa mbere mu mateka yaryo, Irushanwa rya Miss Rwanda rigiye kwitabirwa n'ufite ubumuga

Abakobwa 82 nibo biyandikishije guhagararira Intara y’Amajyepfo, ariko 47 nibo bageze ahabereye ijonjora.

 

Akanama Nkemurampaka kari kabanje gutangaza ko abakobwa 7 ari bo bakomeza, ariko nyuma y’ibiganiro byamaze akanya gato banzuye ko abakobwa 9 ari bo bahagararira Intara y’Amajyepfo.

MissRwanda2022: Nshuti Divine Muheto akomeje kuvugisha abatari bake kubera ikimero n'uburanga bye - AMAFOTO

MissRwanda2022: Nshuti Divine Muheto akomeje kuvugisha abatari bake kubera ikimero n'uburanga bye - AMAFOTO

 

Umukobwa witwa Uwimana Jeannette niwe wabaye uhatana w’umunsi kuko niwe mukobwa wa mbere mu Rwanda witabiriye Miss Rwanda afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

 

Uyu mukobwa n’umwe mu bakobwa 47 bitabiriye iri jonjora ryo gushakisha abahagararira Amajyepfo.

 

Uyu mukobwa yageze imbere y’Akanama Nkemurampaka aherekejwe n’umusemuzi wamufashaga kuganira na bo.

 

Abajijwe impamvu yitabiriye iri rushanwa yagize ati “Impamvu naje mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, nagiraga ngo mbone urubuga bwo gushishikariza abana bafite ubumuga gutinyuka bakitabira aya marushanwa.”

 

Uwimana yavuze ko impamvu yatumye yitabira Miss Rwanda akabikora ariwe wa mbere ari uko yumvise akwiye kwitinyuka.

 

Yagize ati “Benshi bakunze kwitinya ariko nkanjye wize mu ishuri ry’abafite ubumuga nagize amahirwe yo gutinyuka binshishikariza kuba naza kwitabira iri rushanwa.”

 

Abagize Akanama Nkemurampaka bamubazaga, akabumva ariko yajya gusubiza agakoresha amarenga, umusemuzi we akamusemurira.

Nyuma yo kubazwa no gusubiza ibibazo yabajijwe, Uwimana yahawe ‘YES’ eshatu.

 

Harahiye: Reba uburanga bwa  Kazeneza Mercie ushyikiwe cyane n'ibyamamare muri MissRwanda2022 - aMAFOTO

Harahiye: Reba uburanga bwa Kazeneza Mercie ushyikiwe cyane n'ibyamamare muri MissRwanda2022 - aMAFOTO

 

Abakobwa 9 bakomeje ni Ituze Ange Melisa [Nimero 14], Tanganyika Isabelle [Nimero 1], Ashimwe Michelle [Nimero 32], Kamikazi Queen [Nimero 13], Ikirezi Happiness [Nimero 3], Ruzindana Belyse [Nimero 31], Uwimana Jeannette [40], Irakoze Sabine Hyguette [Nimero 34] na Keza Melisa [Nimero 24].

 

Irakoze Sabine Huguette yafashwe n’amarangamutima asuka amarira y’ibyishimo, ni mu gihe Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yahamagawe abari mu cyumba barimo n’abagize akanama nkemurampaka bakamukomera amashyi.

 

Iri rushanwa ryabanjirije mu Ntara y’Amajyaruguru aho hiyandikishije abakobwa 51 ariko abanyuze imbere y’akanama nkemurampaka ni 43.

 

Ababonye itike yo gukomeza ni No 22. Ishimwe Muhayimpundu Adelaide, No 37. Mutavu Manzi Leslie, No 04. Nshuti Vanessa, No 08. Bagiriteto Aliane, No 01. Uwase Mignone, No 10. Umutoniwase Dianah, No 33. Cyiza Raissa, No 30. Kaberuka Emmanuella na No 40. Igiraneza Mugisha Ghislaine.

 

Mu Ntara y’Uburengerazuba,hiyandikishije abakobwa 51 ariko abanyuze imbere y’akanama nkemurampaka ni 34.

 

Ababonye itike ni No 33. Umubyeyi Sandrine, No 04. Isaro Nadia, No 15. Stella Matutina Murekatete, No 17. Kazeneza Marie Merci, No 32. Mwiza Amelia, No 21. Muringa Jessica, No 02. Keza Maolithia, No 03. Uwajeneza Peggy na No 06. Nshuti Divine Muheto.

 

Iri rushanwa rirakomereza mu Ntara y’Uburasirazuba kuri iki Cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022, mu Karere ka Kayonza kuri Silent Hotel.

 

Ubumuga ntibwabujije Uwimana Jeannette (No.40) kwitabira Miss Rwanda 2022