Harahiye: Reba uburanga bwa  Kazeneza Mercie ushyikiwe cyane n'ibyamamare muri MissRwanda2022 - aMAFOTO

Harahiye: Reba uburanga bwa Kazeneza Mercie ushyikiwe cyane n'ibyamamare muri MissRwanda2022 - aMAFOTO

Feb 02,2022

Ibigwi bya Kazeneza Marie uri mu bakobwa 9 bahagarariye intara y’Uburengerazuba bari gushakwamo Nyampinga w’u Rwanda 2022 ,ubitse n’ikamba rya Kaminuza ya UTB ikamba amaranye Itandatu.

 

Uyu mukobwa usanzwe atuye mu Mujyi wa Kigali, asubiye guhatana mu marushanwa y’ubwiza nyuma y’imyaka itandatu atorewe kuba igisonga cya mbere cya Miss RTUC 2016, Albine Nishimwe Uwingabiye.

 

Kazeneza Mari Mercie wanakoze muri RwandAir imyaka ibiri nka "Flight Attendant", yavuze ko umushinga we ari ugukora urubuga rwo kuri murandasi rufasha benshi kwiga no kwihugura ariko rukanafasha abarukoresha kwidagadura bigatuma bakomeza kugira ubushake no gushishikarira inyigisho barukuraho.

Kazeneza Mari Mercie yifuza gushyira mu bikorwa umushinga wo gukora urubuga rwo kuri murandasi rufasha benshi kwiga no kwihugura ariko rutanga no kwidagadura ku barukoresha bigatuma bakomeza kugira ubushake no gushishikarira inyigisho barukuraho.

 

Uyu mukobwa ni umukozi muri kampani ya Ishusho ifite studio itunganya umuziki mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Akorana kandi na Muheto Nshuti Divine nawe uhagarariye Intara y’Uburengerazuba.

Abakobwa icyenda bahagarariye Intara y’Uburengerazuba ni Umubyeyi Sandrine, Isaro Nadia, Stelle Matutina Murekatete, Kazeneza Marie Merci, Mwiza Ameila, Umuringa Jessica, Uwajeneza Peggy, Muheto Nshuti Divine na Keza Moalithia.

Miss Vanessa ari mubari gushyigikira cyane uno mukobwa