Dore ikimenyetso cyakugaragariza ko umukobwa yigeze gutwitwa cyangwa yabyaye n'ubwo waba utabona umwana

Dore ikimenyetso cyakugaragariza ko umukobwa yigeze gutwitwa cyangwa yabyaye n'ubwo waba utabona umwana

Oct 18,2021

Hari abasore usanga bashidikanya ku bakunzi babo bibaza niba barabyariye iwabo cyangwa barakuyemo inda mbere y'uko bahura cyangwa se ugasanga bumva amabwire y'abantu kuri iki kibazo. Iwacumarket igiye kukubwira uburyo warebemo ukamenya niba umukunzi wawe yarigeze atwita cyangwa yarabyaye mbere y'uko muhura.

 

Akenshi umugore utwite azana umurongo uhagaze ku nda ye ku bera uyu murongo witwa White line mu gihe ku birabura witwa linea nigra cyangwa Black line. 

Uyu murongo ugaragara neza cyane ku bagore birabura cyangwa bafite imisatsi yirabura. 

 

Ese uyu murongo uterwa n'iki?

Uyu murongo uterwa n'ukuzamuka gukabije kw'imisemburo imwe n'imwe mu gihe umugore atwite nka Estrogen na Melanocyte-stimulating. 

pregnant woman's belly with linea nigra

Nk'uko bigaragara uyu murongo uza ku nda y'umugore igihe atwite akenshi ukaba uza mu mezi yo hagati yo gutwita. Nyuma yo kubyara uyu murongo ushobora kugenda uzimira ndetse ukaba wabura burundu cyangwa ukagaragara gacye cyane gusa ku bandi benshi uyu murongo ntusibangana bityo niba witegereje umukunzi wawe ukabona afite uyu murongo ni ikimenyetso gifatika ko yaba yarigeze gutwita.

Ni byiza kugirana umubano n'umuntu umuzi neza cyane cyane iyo bijemo by'urukundo. Mu gihe yaba atarigeze abikubwiraho, ushobora kumuganiriza neza witonze mukaba mwabiganiraho dore ko iyo nawe abikubwiye ari bwo yumva aruhutse ku mutima kuko muba mubana uzi neza ibye ndetse na we ntacyo yishisha.

babycenter.com