Lionel Messi usa n'uwananiwe kwinjira mu mukino wa PSG yarebye ikijisho umutoza we ubwo yamusimbuzaga ndete yanga kumusuhuza - AMAFOTO

Lionel Messi usa n'uwananiwe kwinjira mu mukino wa PSG yarebye ikijisho umutoza we ubwo yamusimbuzaga ndete yanga kumusuhuza - AMAFOTO

Sep 20,2021

Rutahizamu Lionel Messi yarakaye nyuma yo gusimbuzwa mu mukino ikipe ya Paris Saint-Germain yatsinze bigoranye Lyon ibitego 2-1 - ndetse yanga gusuhuza umutoza we Mauricio Pochettino.

 

. PSG ifite ubusatirizi bukomeye ku isi yatsinze Lion bigoranye

. Lionel Messi yarebye nabi Pochettino ubwo yamusimbuzaga

. Lionel Messi ntaratsina igitego mu mikino 3 amaze gukinira PSG

. Lionel Messi yanze gusuhuza umutoza Pochettino bapfa kumusimbuza

 

PSG yatangiranye na Messi, Neymar na Kylian Mbappe ku busatirizi bwa mbere muri shampiyona ariko aba bakinnyi batatu bakomeye ku isi bananiwe kwigaragaza.

 

Ibi byatumye umutoza Mauricio Pochettino akora impinduka akuramo kizigenza Lionel Messi ku munota wa 75 amusimbuza Achraf Hakimi.

 

Ibi byarakaje cyane Messi ndetse yanga gusuhuza umutoza we ari nako amureba nabi mu buryo bwavugishije benshi.

 

Uyu munya Argentine ari kugorwa cyane no kwisanga mu ikipe ya PSG kuva yayerekezamo avuye muri Barcelona yari amazemo imyaka isaga 20.

 

Ibintu ntabwo biri kugenda neza mu kibuga nyuma y’aho PSG itangiye gukoresha imbere aba bakinnyi batatu kuko batabona ibitego ndetse no guhuza umukino byanze.

Messi nta gitego arabona mu mikino itatu amaze gukinira PSG aho yananiwe kuyifasha gutsinda Club Brugge hagati mu cyumweru muri Champions League, nubwo afatanije na Neymar na Mbappe mu busatirizi.

 

Mauro Icardi niwe waraye atabaye PSG itsinda Lyon ibitego 2-1 yunganira Neymar Jr wari watsinze igitego cya mbere kuri penaliti itavuzweho rumwe mu gihe Lyon ariyo yari yabanje gutsinda igitego cya Lucas Paqueta.

Ntabwo ibintu biri kugenda neza kuri Messi