Amafoto y'urwibutso ya Joe Habineza na Jay Polly bagendeye rimwe

Amafoto y'urwibutso ya Joe Habineza na Jay Polly bagendeye rimwe

Sep 02,2021

Tariki ya 20 Nyakanga 2021 ni bwo humvikanye inkuru y’incamugongo y’uko uwabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo w’u Rwanda kuva mu 2004 kugeza mu 2011 no kuva muri Nyakanga 2014 kugeza muri Gashyantare 2015, Ambasaderi Joseph Habineza (Joe) yapfuye, azize uburwayi.

 

. Jay Polly yitabye Imana azize uburwayi

. Umuhanzi Jay Polly yapfuye

 

Ambasaderi Joe uzwiho kwicisha bugufi no gusabana n’abo mu ngeri zose, yaguye mu bitaro by’i Nairobi muri Kenya yari yaragiye kwivurizamo, avuye muri Nigeria aho yari yabanje.

Uyu mudipolomate, umukunzi wa siporo n’imyidagaduro yashyinguwe ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Nyuma y’iminsi itatu yonyine ashyinguwe, humvikanye indi nkuru y’incamugongo y’umuraperi bamwe bafata nk’uw’ibihe byose mu Rwanda, Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly.

Jay Polly wari ufungiwe muri Gereza ya Nyarugenge kuva muri Mata 2021 akurikiranweho gukoresha ikiyobyabwenge cya Marijuana, bivugwa ko yaguye mu bitaro bya Muhima biherereye muri aka karere, aho yari yajyanwe nyuma yo kuremba.

Nk’uko bigaragara mu ifoto, Ambasaderi Joe na Jay Polly ni abantu bafite urwibutso rukomeye muri iki gihugu, kuko bigeze guhurira ku rubyiniro mu irushanwa rya Primus Guma Guma Superstars ryari ribaye ku nshuro ya 4.

Iri rushanwa mu mpine ryamenyekanye nka PGGSS, Jay Polly yaryegukanye tariki ya 30 Kanama 2014, mu gitaramo gikomeye cyabereye kuri Stade Amahoro, i Remera mu Karere ka Gasabo k’Umujyi wa Kigali.

Icyo gihe, uyu muhanzi yahawe sheke y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 24 nk’igihembo nyamukuru. Uwayimushyikirije ni Ambasaderi Joseph Habineza.

Nta byinshi biramenyekana ku rupfu rwa Jay Polly, gusa bivugwa ko Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS, ruza gusohora itangazo rugira icyo ruruvugaho.