Umuhungu wa Joe Habineza yahishuye ikintu yakundaga gukora cyatumye bagira impungenge zikomeye ubwo yagirwaga Minisitiri ku ncuro ya mbere bibaza uko bizagenda nabikora ari kumwe na Perezida Kagame

Umuhungu wa Joe Habineza yahishuye ikintu yakundaga gukora cyatumye bagira impungenge zikomeye ubwo yagirwaga Minisitiri ku ncuro ya mbere bibaza uko bizagenda nabikora ari kumwe na Perezida Kagame

Aug 30,2021

Umwe mu bahungu ba nyakwigendera Amb. Joseph Habineza (Joe) witwa Jean Michel Habineza, avuga ko se yari wishimaga cyane ku buryo yakoraga ku wo bicaranye cyangwa akazamura amaguru mu kirere, ku buryo byabateye kwibaza ikizaba ubwo yari amaze kugirwa Minisitiri wa Siporo, nk'igihe yaba yicaranye na Perezida Kagame.

 

Aya ni amwe mu magambo yagarutsweho ubwo abana be bavugaga kuri uyu mugabo uherutse kwitaba Imana. Jean Michel Habineza avuga ko umubyeyi we yari umuntu wishimira kubaho, akanezerwa kandi cyane.

Ibyo ngo byaragariraga mu buryo yahoraga aseka kandi cyane mu gihe yabaga ari kumwe n’inshuti ze. Avuga ko mu 2004 ubwo Joe yagirwaga minisitiri bibajije uko azajya yishima ntakore nk'ibisanzwe mu gihe ari kumwe n'abandi banyacyubahiro by'umwihariko Perezida Kagame.

Yagize ati " Mu 2004, twari mu birori by’isabukuru ya mama, twumva kuri televiziyo ko Joseph Habineza abaye Minisitiri wa Siporo. Abantu batangira kumushimira, ariko twe twumva duhangayikishijwe n’uko bizagenda. Mu Muryango wabo harimo uwitwa Jonas, Tantine Irene na Papa ni abantu bakunda guseka, kandi cyane hakaba nubwo baseka bakamanika amaguru mu kirere cyangwa se akaba yaseka akubita uwo bari kumwe. Ubwo twibazaga uko bizagenda umunsi azaba yicaranye na Perezida!. Ubwo tukajya tumubwira agomba kwitoza guseka nk’Abadipolomate".

Uyu muhungu yakomeje avuga ko Joseph Habineza ari umugabo wubahaga buri wese, wemeraga ko ubutunzi bwa mbere ari abantu.

Babwiye Youtube Channel ya Kigali Today ko umubyeyi wabo ari umuntu wabanaga n'abantu b'ingeri zose, akitaba telefone zose zimuhamagaye, ingingo yatumaga agira inshuti imihanda yose ndetse ngo agakunda kurimba.