Perezida Tshisekedi yavuze ko Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwe na RDC kugirango bibohore Perezida Kagame n'Ubutegetsi bwe

Perezida Tshisekedi yavuze ko Abanyarwanda bakeneye ubufasha bwe na RDC kugirango bibohore Perezida Kagame n'Ubutegetsi bwe

  • Perezida Félix Tshisekedi yibasiye mugenzi we Paul Kagame

  • Perezida Félix Tshisekedi asubiza ku ijambo Perezida Paul Kagame aherutse kuvuga yavuze ko umwanzi wa Congo atari abanyarwanda ahubwo ari Perezida Kagame n'ubutegetsi bwe

  • Perezida Félix Tshisekedi yongeye kwibasira U Rwanda nyuma y'ijambo Perezida Kagame aherutse kuvuga asobanura ibya M23, u Rwanda na RDC

Dec 05,2022

Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yaraye yibasiye mugenzi we Paul Kagame w'u Rwanda, agaragaza ubutegetsi akuriye ko ari bwo mwanzi gica w'abanye-Congo aho kuba Abanyarwanda.

Tshisekedi yibasiye Perezida Kagame ku Cyumweru tariki ya 04 Ukuboza 2022; ubwo yahuraga n'itsinda ry'intumwa z'urubyiruko rwo muri Congo Kinshasa.

Ni umuhuro wabaye mu gihe Perezida wa Congo n'ubutegetsi bwe bamaze igihe bikoma u Rwanda bashinja gufasha inyeshyamba za M23; ibyanatumye umubano wa Kigali na Kinshasa uzamba mu buryo bukomeye.

Tshisekedi wari imbere y'urubyiruko rusaga 250, yavuze ko n'ubwo Congo Kinshasa yatewe n'uwo yita u Rwanda abaturage be badakwiye kubiryoza Abanyarwanda atabona nk'umwanzi; ngo kuko umwanzi rukumbi Congo Kinshasa ifite ari ubutegetsi buyobowe na Perezida Paul Kagame.

Yagize ati: "Ku bijyanye n'u Rwanda, nta mpamvu yo kureba Umunyarwanda nk'umwanzi, oya. Ubutegetsi bw'u Rwanda buyobowe na Paul Kagame ni bwo mwanzi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo."

Tshisekedi yakomeje avuga ko Abanyarwanda n'Abanyarwandakazi ari abavandimwe na bashiki b'abanye-Congo, bityo ko ngo bakeneye ubufasha bwabo kugira ngo babashe kwibohora ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Ati: "Abanyarwanda n'Abanyarwandakazi ni abavandimwe na bashiki bacu. Mbere na mbere bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore. Ntaho bahuriye n'ibyo abayobozi babo babashyiraho. Ntimukabafate rero nk'abanzi, ahubwo ni abavandimwe bakeneye ubufatanye bwacu mu kwikiza no gukiza Afurika abo bayobozi babasubiza inyuma."

Tshisekedi yunzemo ko uburyo Abanyarwanda bayobowemo ari ubwo mu myaka ya za 60 na 70 aho abaturage babaga bayobowe n'urusaku rw'imbunda.

Perezida wa Congo yibasiye Perezida Kagame, amuhora kuba aheruka kugaragaza ko uburyo akomeje kwikoma u Rwanda arushinja gufasha M23 biri mu rwego rwo kurushakaho urwitwazo, kugira ngo azabone uko asubika amatora rusange ateganyijwe muri Congo Kinshasa mu mwaka utaha.

Perezida Kagame mu cyumweru gishize yaboneyeho gusaba Tshisekedi gushakira urwitwazo rwo gusubika amatora ahandi hatari ku Rwanda.

Ati: "Atari n’uko yatsinze amatora ya mbere nk’uko tubizi. Niba ashaka ubundi buryo amatora akurikiyeho yakwigizwayo yashaka izindi mpamvu zitari twebwe."

Src: Bwiza