Nyarugenge: Ikamyo yagonze ivatatiri, umumotari n'abanyamaguru. Harabarurwa 6 bamaze kwitaba Imana

Nyarugenge: Ikamyo yagonze ivatatiri, umumotari n'abanyamaguru. Harabarurwa 6 bamaze kwitaba Imana

Oct 24,2022

Abantu bagera kuri batandatu ni bo bamaze kubarurwa ko bahitanywe n'impanuka ikomeye, aho ikamyo ya Howo yagonze ivatiri, umumotari n'abandi banyamaguru mu Karere ka Nyarugenge.

Iyi mpanuka ikomeye, yabereye mu mudugudu w’Amizero, Akagari k’Amahoro ho mu Murenge wa Muhima ku mugoroba wo ku Cyumweru (Ejo hashize) ku ya 23 Ukwakira 2022.

Ikamyo nini yateje impanuka, yari ivuye mu mujyi wa Kigali rwagati yerekeza ku Kinamba, igonga Indi modoka nto ndetse n'abandi bagenzi bari ku ruhande, bicyekwa ko ishobora kuba yarabuze Feri.

Abitabye Imana kubera iyi mpanuka, ni umushoferi w'ikamyo, Umumotari wari ku ruhande ndetse n'abandi banyamaguru yasanze hafi y'aho yarengeye umuhanda.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Rene Irere yasabye abashoferi kujya bagenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga byabo ndetse no kugenzura umuvuduko mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Yagize ati "Turabasaba gukurikirana ubuzima bw’ikinyabiziga utwara umunsi ku wundi no kuringaniza umuvuduko bitewe n’aho ugeze.”

Kuri ubu, abandi bantu bakomerekejwe n'iyi mpanuka bari kwitabwaho mu bitaro, mu gihe abahitanywe nayo bo baraye bakorewe isuzuma.