Birababaje: Umusore na mushiki we bishe mukuru wabo w'imyaka 34 bamuhoye igikoma

Birababaje: Umusore na mushiki we bishe mukuru wabo w'imyaka 34 bamuhoye igikoma

Sep 03,2024

Mudugudu wa Nyacyonga, Akagari ka Kebero, Umurenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango, haravugwa inkuru y’umusore wakubiswe na Murumuna we ndetse na mushiki we akaza kwitaba Imana azizwa igikoma.

Uyu musore wishwe yitwa Maniragaba Alfred w’Imyaka 34 yari asanzwe abana na Mama we ndetse n’abavandimwe be aribo murumuna we Niyomwungeri Akili ndetse na Mushiki wabo.

Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko ubwo bapfaga igikoma, Murumuna we na Mushiki we bamwadukiriye bakamuhuragura n’ibabando, nyuma aza gutangira kuvirirana ndetse biza no kumuviramo urupfu.

Umukuru w’Umudugudu wa Nyacyonga Hatagekimana Zabulon avuga ko kurwana kwabo kwaturutse kukuba hari isambu uyu musore yashatse kugurisha ariko abavandimwe be na Nyina bakabyitambikamo, bityo amakimbirane akaza gukomereza ku gikoma cyo mu rugo.

Ati “Intonganya zatangiriye kuri uwo murima zikomereza mu rugo kuko Maniraguha yiyongeje igikoma intambara ihera ubwo baramukubita kugeza apfuye.”

Abaturage bavuga ko Maniragaba yafashe igikoma arakinywa  arakimara ubundi ashaka kwiyongera ikindi ku ngufu, bityo murumuna we abonye ko yiyongeye ikindi ku ngufu ahita afata itaka akimenamo, ubwo intambara iba irarose hagati yabo.

Kuko rero bari bamaze kugirana amakimbirane ashingiye ku butaka, Mushiki wabo yafashije murumuna we bafata ibibando bahuragura uwo mukuru wabo, bimuviramo gukomereka cyane.

Uyu Nyakwigendera mbere yuko ashiramo umwuka yajyanywe ku bitaro gusa aba ariho ashiriramo umwuka, yahavanwe ajyanwa ku bitaro bya Police Kacyiru gukorerwaho isuzuma.

Ni mu gihe Nyina na Mushiki we bahakanye bavuga ko batigize bamukubita ahubwo ko bari bari kubakiza.

Tags: