Hamenyekanye ubugome abakobwa bakora Salon de coiffure basigaye bakorera abagabo mu kazi babakarabirizamo mu mutwe

Hamenyekanye ubugome abakobwa bakora Salon de coiffure basigaye bakorera abagabo mu kazi babakarabirizamo mu mutwe

Sep 03,2024

Bamwe mu bagabo bo mu Rwanda bemeza ko abakobwa bakora mu nzu bogosheramo(Saloon de Coiffure) cyane abakarabya mu mutwe abantu baba bamaze kwiyogoshesha, bahohotera abagabo bigatuma batakaza amafaranga menshi mu buryo butapanzwe, ibyo bamwe bafata nk’ubwambuzi.

Bamwe mu baganiriye na BWIZA ducyesha iyi nkuru bavuga ko ibi babishingira ku buryo abakobwa bakora mu nzu bogosherwamo bita ku bagabo mu gihe baba bari kubakarabya mu mutwe bamaze kogoshwa.

Umugabo w’abana babiri wo mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, uri mu kigero cy’imyaka 32 aherutse gutangaza ko hari saloon yigeze kujyamo, akayisohokamo ameze nk’uwayamburiwemo.

Ati: “Kwiyogoshesha ntibirenza amafaranga ibihumbi 2 Frw, ariko namburiwe muri Saloon de Coiffure, kuko ibyambayeho mu kazu bakarabirizamo mu mutwe byatumye mvamo ntanze ibihumbi 5 Frw yiyongera kuyo nagombaga kwishyura yo kwiyogoshesha yose hamwe aba abaye ibihumbi 7 Frw bimvuyemo mu kanya nk’ako guhumbya.”

Akomeza avuga ko umukobwa wamukarabije mu mutwe yarengeje umutwe akamanuka akagera ku nda, ibyatumye ahindura intekerezo akifuza ubucuti kuri iyo nkumi niko kwigira inama yo kumwaka numero ya terefone akamuha amafaranga yo kumushimira serivisi nziza yari yamuhaye, n’ubwo yasohotsemo yicuza ibyo amaze gukora.

Umusore umwe nawe uherutse kwiyogosheshereza muri imwe muri Saloon de Coiffure yo muri Nyabugogo, mu mujyi wa Kigali nawe yavuze ko ibyamubayeho ari agahomamunwa.

Ati: “Mperutse kwiyogoshesha muri imwe muri Saloon zo muri Kigali, ahazwi nka Nyabugogo ariko nagowe no kwiyogoshesha ku mafaranga 1500 Frw, ariko nasohotsemo nishyuye ibihumbi 4 Frw bitapanzwe, maze yose aba 5500 Frw, kubera ko nageze mu bukarabiro bankuramo agashati, bankora mu mutwe, mu matwi, uruhanga bararukanda mera nk’uwataye ubwenge, uwo mukobwa muha ayo mafaranga nta bipanze.”

Uyu nawe yakomeje avuga ko ibyo kumuha aya mafaranga byakomotse ku biganiro yagiranye n’iyi nkumi, ikamubwira ko yanze kwicuruza agahitamo gukorera ibihumbi 40 Frw.

Abakobwa bakora muri izi nzu iyo muganiriye bakubwira ko n’ubwo hari abagabo babishimira bakabaha amafaranga, harimo ababikorana umutima mwiza n’abandi babikora bashaka kubatereta, nabo bagaharanira kubafata neza igihe bageze muri biriya byumba ngo barebe ko hari icyo babavanaho.

Ibi ni bimwe mu bifasha abakobwa bakora muri izi nzu , bavuga ko badahembwa amafaranga atubutse ariko kubera akazi kabo, bacyura amafaranga aruta aya bamwe bafite imirimo ikomeye kandi yiyubashye mu gihugu.

Bivugwa ko abakobwa benshi boza abagabo mu mutwe muri Saloon de Coiffure zitandukanye zo mu Rwanda bahembwa amafaranga atarenze ibihumbi 30 Frw ku kwezi ariko bakaba binjiza arenze ibihumbi 100 Frw bahabwa n’abagabo.

Itegeko n°59/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina, Ingingo yaryo ya 23, ivuga ko ibikorwa bishobora kuba bigamije gukora imibonano mpuzabitsina, birimo gukorakora no kwambika ubusa, uwo bihamye ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi magana atanu (500.000 frw) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000 frw).