Yago wahunze igihugu yagaragaje ko Umunyamamakuru murungi Sabin wa Isimbi TV ari umugome anahishura ko yasenye ingo nyinshi

Yago wahunze igihugu yagaragaje ko Umunyamamakuru murungi Sabin wa Isimbi TV ari umugome anahishura ko yasenye ingo nyinshi

Sep 02,2024

Mu rutonde runini cyane rw’Abanyamakuru n’abandi bantu baba mu myidagaduro mu Rwanda bagaragajwe na Yago ko ari abantu babi, harimo n’umunyamakuru Murungi Sabin ukorera kuri shene ya Isimbi, kuko ngo ari mu bantu batangije inkundura yo guhangana na we igihe yari ahagaze neza.

Ibi Yago yabitangarije mu kiganiro kirekire yakoreye kuri shene ye ya YouTube, aho nyuma yo kuvuga ko yahunze abanzi be bari mu Rwanda ubu akaba ari muri Uganda, yatangaje urutonde rw’abantu bamukoreye ubugome mu bihe bitandukanye cyane cyane kuva yatangira urugendo rw’umuziki.

Ubundi amakimbirane ajya kuvugwa bwa mbere hagati ya Yago na Murungi Sabin wa Isimbi, cyari igihe hatangiye kuvugwa ko hari abatumirwa bakorera ibiganiro bitandukanye ku mpande eshatu z’abanyamakuru bari bakomeye muri icyo gihe n’amashene yabo, aribo  Isimbi Tv, M.I.E ndetse na Yago Tv show, ariko biza kuvugwa ko ngo abanyamakuru bamwe bihereranye abatumirwa bamwe kuburyo badashobora kwitabira andi ma shene.

Nk’urugero twavuga ubwo inkundura y’uwitwa Issa New Boy Inyogoye yatangiraga kuvugwa cyane, havuzwe ko ngo abandi banyamakuru bashakaga kumukoresha, ariko Yago akanga ko ajyayo kubera ko ari uwe gusa anamukuramo inyungu nyinshi.

Nanone inkundura ya Vestina na Dorcas byavuzwe ko ngo bagomba kujya bakorera kwa Murindahabi Irene, Bruce Melodie wakoreraga hose ibiganiro, aza kwiyegurirwa na Murindahabi Irene, byatumye iyo nkundura ivugwaho icyitwa amakimbirane, ari naho ngo Yago na Sabin Murungi wavugwagaho kuzimya abandi banyamakuru yatangiriye.

Mu kiganiro cyatambutse kwa Yago, yavuze ko Murungi atigeze yifuza ko Yago atera imbere, ndetse ngo nubwo yigaragaza nk’umuntu mwiza ariko ntabwo ari ko bimeze.

Ati “Sabin ntabwo yigeze anyifuriza ibyiza na gatoya, uriya mureba nubwo yigize umuntu mwiza ariko buriya yanasenye ingo nyinshi z’abanyarwanda aho azana abagore mu biganiro barimo kurira, akabatandukanya n’abagabo babo.”

Yago yatanze urugero ku kuba ngo Sabin hari umugore wigeze kumuhamagara ngo amufashe amuhe ubufasha, ariko ngo akamusubiza ko yahamagara Pasiteri Rutayisire ngo amusengere birashira. Akomeza avuga ko ubwo bugome ari nabwo yagiye amwereka ubwo yarwanyaga iterambere rye.

Hari amakuru yigeze kuvugwa hagati ya Sabin na Yago ko mu bintu bakunze gupfa harimo amafaranga aturuka mubantu b’Abanyarwanda batuye hanze y’igihugu (Diaspora) bakunda kwakira.

Abarimo Sabin n’abandi nka Murindahabi Irene, Bruce Melodie ngo wamurwanyije kuva yaza mu muziki, abanyamakuru barimo Phil Peter ndetse n’umuhanga mu gukora imiziki Element bose yise “Agatsiko”, bari mu batumye Yago asohoka igihugu akajya hanze yacyo kubera ko batamwifuriza ibyiza ku rwego bashatse no kumurangiriza ubuzima nk’uko abivuga.