Abantu 12 bari bavuye mu birori bapfiriye mu mpanuka ikomeye

Abantu 12 bari bavuye mu birori bapfiriye mu mpanuka ikomeye

Sep 02,2024

Ku kiraro cya Tharaka Nithi, mu muhanda uva ahitwa Meru werekeza mu mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya, habereye impanuka ikomeye yahitanye ubuzima bw’abantu 12.

Ahagana Saa Tatu z’ijoro zo ku wa 31 Kanama 2024 nibwo iyi modoka yari itwaye abantu bavuye mu birori by’imiryango yabo, yagonganye n’indi modoka, imodoka zombi zirangirika, abo 12 bahita bapfa abandi babiri barakomereka bikabije.

Amakuru atangwa n’ababonye iyi mpanuka iba, bavuga ko impanuka yatewe nuko uwari utwaye iyo modoka yapfiriyemo abantu, ariwe wavuye mu mukono we ashaka guca ku modoka yari imuri imbere birangira agonganye n’iyaturukaga imbere.

Umuvugizi wa Polisi yo mu gace impanuka yabereyemo Zacchaeus Ng’eno, yatangaje ko imirambo y’Abitabye Imana yose yabonetse ndetse abo bakomeretse bajyanwa mu bitaro bya Chogoria kwitabwaho n’abaganga. Mu bantu bapfuye harimo abana 2 n’abantu bakuze 10.

Polisi ikomeza gusaba abatwara ibinyabiziga ko bajya bagabanya umuvuduko cyane cyane mu masaha y’ijoro ndetse bakirinda gutwara banyweye cyangwa bari kuvugira kuri telefone kuko ari bimwe mu biteza impanuka za hato na hato.

Ni mu gihe imibare ivuga ko impanuka nyinshi zikunze kubera mu gihugu cya Kenya ziba zatewe n’umuvuduko uri hejuru abashoferi bakunze kugenderaho.