Goma: Hateganyijwe umuhango wo gushyingura imibiri y'abantu 200 byagoye Leta gusobanura urupfu rwabo

Goma: Hateganyijwe umuhango wo gushyingura imibiri y'abantu 200 byagoye Leta gusobanura urupfu rwabo

Sep 02,2024

Serivisi ishinzwe protocol ku rwego rw’Intara ya Kivu ya Ruguru yatangaje ko kuri uyu wa Mbere taliki 02 Nzeri2024, hari bushyingurwe imibiri 200 y’abantu bahitanywe n’intambara.

Ubuyobozi bw’iyi Protocole, buvuga ko ari igikorwa cyiza kubera kuri kuri Stade de l’unite de Goma, iherereye mu mu mujyi wa Goma, mu masaha ya mugitondo.

Biteganyijwe ko abizitabira uwo muhango, barimo abakuru ba madini, abayobozi batandukanye ba korera Leta muri iyi ntara, ndetse kandi n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’iyi mbere mu gihugu ikorera i Goma.

Hagati aho ntabwo mu itangazo hagaragazwa igihe ababa bantu biciwe, bagereka ku Rwanda uruhare rwarwo mu kubura ubuzima kwaba bantu.

Ni mugihe n’ubusanzwe Congo ikunze gushinja u Rwanda ko rushyigikiye Umutwe wa M23 ubarizwa muri iki gihugu ariko rwagiye rubihakana kenshi ahubwo rugashinja Leta ya Congo gufasha FDLR yasize ikoze Jenoside mu 1994.