Gen Kazura n’abandi basirikare barenga 1,000 bashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru

Gen Kazura n’abandi basirikare barenga 1,000 bashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru

Aug 31,2024

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abasirikare barenga 1,000 barimo Gen Jean Bosco Kazura wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Gen Kazura yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda hagati y’Ugushyingo 2019 na Kamena 2023.

Mbere y’aho yari yaragiye akora indi mirimo irimo kuba Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama.

Yabaye kandi Umujyanama w’Umukuru w’Igihugu mu birebana n’Igisirikare; Umugaba wungirije w’Ingabo za Afurika Yunze Ubumwe i Darfur muri Sudani ndetse n’Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari zishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri Mali (MINUSMA).

Itangazo rimushyira mu kiruhuko cy’izabukuru we n’abandi basirikare barenga 1,000 barimo ba Ofisiye Jenerali bane ryasohowe na RDF mu ijoro ryacyeye.

Barimo Brig Gen John Bosco Rutikanga wigeze kuba Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse n’Umuyobozi wa Brigade ya 204 cyo kimwe na Brig Gen Johnson Hodari wigeze kuba Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Bugesera, Ngoma na Kirehe ndetse n’uwa Brigade ya 305 ikorera mu turere twa Musanze na Burera.

Banarimo Brig Gen Firmin Bayingana wigeze kuyobora umutwe wa Marines na Brig Gen John Bagabo wigeze kuba Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare na Komiseri muri Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima abari abasirikare.

Umukuru w’Igihugu yemeje kandi ko ba ofisiye bakuru 170 n’abandi basirikare bafite amapeti atandukanye 992 bajya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda ubwo yasezeraga bariya basirikare, yabashimiye umusanzu wabo mu iterambere ry’u Rwanda kuva mu bihe byo kubohora igihugu, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no mu rugendo rw’iterambere igihugu kirimo ubu.

Ati: "Ndabashishikariza kugumana uwo muhate mwagaragaje mu myaka itambutse. Abasirikare bakiri bato mu myaka muri RDF, babafatiyeho urugero rufatika, nizeye ko muzakomeza gutanga umusanzu wanyu mu kurinda igihugu cyacu.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Mukanga we yavuze ko intambwe yose bateye, yari irimo ubwitange n’umuhate wo kuzuza neza inshingano zabo zo kurinda igihugu.

Ati: "Mwakoreye igihugu cyacu n’ubwitange, mwakwishimira umusanzu wanyu mu kuba dufite amahoro n’umutekano. Musize ibigwi, bitari gusa mu kuzuza inshingano zanyu, ahubwo no gutuma RDF iba urwego rwubashywe.”

Brig Gen John Bagabo wavuze mu izina ry’abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yashimiye Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ku miyoborere ye n’urugero rwiza yagiye atanga mu myaka myinshi ishize by’umwihariko mu gihe cyo kubohora igihugu.

Yavuze ko kuva icyo gihe, Perezida Kagame yagiye yibutsa abasirikare akamaro ko kugira ikinyabapfura kugira ngo babashe gutandukanywa n’umwanzi.

Ati “Ayo mahame yatugumyemo kandi azakomeza kuranga ibikorwa byacu. Mu gihe tugiye mu Nkeragutabara, dushimiye icyubahiro twahawe dusezerwa".

Yunzemo ko we na bagenzi be biteguye gukomeza kwita no kurinda ibyo baharaniye mu myaka yashize.