Rwanda: BNR yahinduye inoti ya 5000FRW n’iya 2000FRW

Rwanda: BNR yahinduye inoti ya 5000FRW n’iya 2000FRW

Aug 31,2024

Mu minsi mike mu Rwanda, haratangira kugaragara inoti nshya za 5000frw na 2000Frw zizaba zifite ibirango bitari ibyari bisanzwe kuri izo note.

Bimwe mu bizaba biranga inoti nshya ya 5000Frw harimo inyubako ya Kigali Convention Center, mu gihe mu bizaba biranga inoti nshya ya 2000Frw, harimo igishushanyo kigaragara imwe mu misozi myiza itatse U Rwanda ndetse n’Ikiyaga cya Kivu, nk’uko tubikesha RBA.

Mu ntangiro za 2019, BNR yashyize hanze inoti nshya za 500 Frw ndetse n’1000Frw. Icyo gihe Guverineri wa BNR ,John Rwangombwa, yavuze ko hari impamvu nyinshi zatumye izi noti zihindurwa zirimo kuba izi noti zenda gusa, ndetse no kuba inoti ya 500 yari yoroshye cyane.
Ibimenyetso by’ingenzi biranga inote n’ibiceri byemewe mu Rwanda

Gucapisha inoti bihenda leta…

Banki Nkuru y’igihugu yemeza ko gukoresha amafaranga mashya bihenda Leta, cyane ko akorerwa mu mahanga kuko mu Rwanda nta sosiyete iragira ubushobozi bwo kuzikora.

Nk’inoti nshya za 2000 na 5000 zakorewe mu Burusiya na Sosiyete ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yaho yitwa Goznak, ica leta y’u Rwanda amafaranga asaga miliyari ubariye mu manyarwanda.

Muri 2015, Guverineri John Rwangombwa yasobanuye agaciro kazo mu kuzikora, ati “Byose hamwe uko ari inoti za 2000 n’iza 5000 twatanze miliyoni n’ibihumbi 900 y’amadolari y’amanyamerika kugira ngo tuzikoreshe, urumva ko ari ibintu bihenze, kugura ziriya noti birahenze… tuzigura hanze kuko hano nta bushobozi dufite bwo kuzikorera.”