Hagaragayemo amarozi - Ibitaravuzwe ku mukino APR FC yasezereyemo Azam FC

Hagaragayemo amarozi - Ibitaravuzwe ku mukino APR FC yasezereyemo Azam FC

Aug 26,2024

Inkuru y’intsinzi APR FC yakuye ku ikipe ya AZAM FC yo muri Tanzania ni imwe mu zikomeje kugarukwaho n’abakurikira siporo by’umwihariko abakunzi b’iyi kipe.

Uretse imigendekere nyirizina, Ikindi benshi bakomeje kugarukaho ni imyitwarire yaranze iyi kipe ya AZAM FC, bamwe bagereranyije no kwikanga amarozi.

Amakuru IGIHE yaboneye gihamya, ni uko ubwo amakipe yombi yajyaga mu rwambariro, ikipe ya AZAM FC yo yatinze kwinjira mu rwo yahawe muri Stade Amahoro, aho yabanje kohereza amajerekani atanu y’amazi ngo abo yajyanye na yo babanze basukure aho yari bwitunganyirize.

Aboherejwe n’iyi kipe bamennye amazi hasi ndetse no ku bikuta hose, hamwe no mu nzira zijya mu rwambariro rwayo.

Iyi kipe yaje kwishyushya itinzeho, yanze no kunyura mu nzira isanzwe inyurwamo n’amakipe ajya mu kibuga ubwo abakinnyi bayo bari bagiye kwishyushya.

Nyuma y’umukino, Umutoza wa AZAM FC Bruno Maurice nubwo atakomoje kuri ibyo by’amarozi, yatangaje ko ikipe ye mu byo yazize ari uko abakinnyi bafite imyumvire iciriritse.

Ati “Ushobora gutoza abakinnyi uko bahagarara mu kibuga, ukababwira ibijyanye n’amayeri ariko mu gihe badafite imyumvire ya nyayo nta kintu byatanga. Abakinnyi bacu bagaragaje ko badafite imyumvire ikwiye. Twatsinzwe umukino ariko ikibabaje ni uburyo twatsinzwemo kuko nta kintu twagaragaje kandi si byo twari twababwiye.”

APR FC nyuma yo gusezerera AZAM FC izahura na Pyramid kuri Stade mu mukino ubanza w’amajonjora ya nyuma ashyira amatsinda uzakinwa tariki ya 14 Nzeri 2024.