Tangawizi ifasha abagore bari mu mihango - UBUSHAKASHATSI

Tangawizi ifasha abagore bari mu mihango - UBUSHAKASHATSI

Aug 23,2024

Ikimera cya Tangawizi gikunze gukoreshwa cyane haba mu kugishyira mu kinyobwa cyangwa mu biribwa. Iki gihingwa gifite akamaro kenshi harimo no kugabanya uburibwe ku mugore uri mu gihe cy’imihango.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Tangawizi ifasha kugabanya ububabare ku b’igitsina gore mu gihe bari mu mihango. Ubushakashatsi bwagaraje ko abagore bafashe Milligarama 1500 z’ifu ya Tangawizi ku munsi mu gihe cy’iminsi itatu bari mu mihango, bagize ububabare bucye ugereranyije n’abatarayifashe.

Ikinyamakuru vinmec.com, cyagaragaje ko mu gihe umugore aribwa cyane mu gihe cy’imihango ashobora kunywa umutobe wa tangawizi nibura ikiyiko kimwe mu itasi y’icyayi.

Akandi kamaro ka Tangawizi

1. Tangawizi irwanya udukoko mu mubiri

Ibinyabutabire dusanga muri Tangawizi bifasha umubiri kurwanya udukoko ( Bagiteri na virusi) dutera indwara zitandukanye. Ni byiza rero gukoresha Tangawizi mu kwirinda indwara zitandukanye.

2. Tangawizi ifasha kubungabunga ubuzima bwo mu kanwa

Tangawizi igira ikinyabutabire kitwa “Gingerols” iki kinyabutabire rero gihangana no gukura k’udukoko twa Bagiteri two mu kanwa. Utu dukoko akenshi nitwo dutera indwara zo mu kanwa nka “Periodontal disease” iyi ni indwara itera kwangirika kw’ishinya.

3. Tangawizi igabanya isukari mu mubiri

Ubushakashatsi bwa vuba bugaragaza ko Tangawizi ishobora kugabanya igipimo cy’isukari iri hejuru cyane cyane ko ituma umusemburo wa Insuline (uyu musemburo iyo wagabanyutse, isukari irazamuka mu mubiri) ujya ku bipimo byiza.

4. Igabanya igipimo cy’urugimbu (Cholesterol) mu mubiri

Ubushakatsi bwagaragaje ko gufata amagarama 5 ya Tangawizi ku munsi mu gihe cy’amezi atatu bigabanya urugimbu rubi (Bad or LDL cholesterol) mu mubiri.

5. Tangawizi ifasha igogorwa ry’ibiryo ( Digestion) kugenda neza

Hari benshi bakunda kugira ikibazo cyo kugugara mu nda ndetse no kubyimba mu nda barangije kurya, ntibajye no kwituma neza, Rero ubushakashatsi bwagaragaje ko Tangawizi ifasha guhangana n’ibyo bibazo by’igogora.

6. Tangawizi igabanya ububabare mu mikaya ( Muscles)

Nka kwakundi uba ubabara mu mikaya cyangwa inyama, jya winywera ka Tangawizi, ububabare buragabanyuka. Niba wakoze sport, ukumva ubabara inyama, Tangawizi ni nziza kuko igabanya bwa bubabare.

8. Tangawizi ihangana n’indwara zifata mu ngingo

Tangawizi irinda kubyimba mu ngingo,ubushakashatsi bugaragaza ko tangawizi ari nziza ku bantu bagira indwara zo mu ngingo nka Rheumatoid arthritis na Osteoarthritis. Ni byiza rero niba ufite izo ndwara, wajya winywera ka Tangawizi.

9. Tangawizi irinda Kanseri

Ubushakashatsi bwagaraje ko ibinyabutabire dusanga muri Tangawizi bifasha kurinda kanseri zitandukanye nka Kanseri y’igifu,umwijima,uruhu,ibere ndetse n’iya Prostate.

10. Tangawizi irinda indwara zitandukanye

Tangawizi yibitseho ibifasha umubiri kurinda indwara (Antioxidants), ibi rero bifasha umubiri kwirinda indwara zitandukanye nk’umuvuduko ukabije w’amaraso,indwara z’umutima,indwara z’ibihaha,ndetse bigafasha gusaza neza.