Ingabo za Ukanda zagabye igitero ku birindiro bya Joseph Kony

Ingabo za Ukanda zagabye igitero ku birindiro bya Joseph Kony

Aug 21,2024

Ingabo za Uganda, (UPDF) zatangaje ko kuri uyu wa Kabiri zagabye ibitero ku birindiro bya Joseph Kony washinze mutwe witwaje intwaro wa LRA urwanya ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

UPDF yatangaje ko ingabo zayo zagabye ibitero ku birindiro bya Kony biherereye mu burasirazuba by’akarere ka Sam Ouandja kari mu majyaruguru ya Repubulika ya Centrafrique.

Mu itangazo yasohoye yagize iti: "Uyu munsi tariki ya 20 Kanama 2024, abakomando ba UPDF ku bufatanye n’ingabo za Sudani y’Epfo na Repubulika ya Centrafrique, bagabye igitero ku birindiro bitatu bya Joseph Kony muri Centrafrique, mu burasirazuba bwa Sam Ouandja.”

“Ibirindiro byose byasenywe kandi ibikoresho byafashwe. Abarwanyi ba LRA bahungiye muri Centrafrique cyangwa ahandi ku mugabe wa Afurika bazahigwa.”

Amakuru avuga ko ibi bitero byagabwe hifashishijwe kajugujugu za gisirikare, mbere yo gukurikirwa n’ibindi bitero byo ku butaka.

Joseph Kony amaze imyaka myinshi ahigishwa uruhindu ngo aryozwe ibyaha birimo iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakozwe n’inyeshyamba za LRA, ndetse Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze igihe zarashyize $ miliyoni 5 ku mutwe we.

Ubwo biriya bitero byabaga ntibizwi niba yari kumwe n’inyeshyamba ze mu birindiro, gusa amakuru aturuka mu gisirikare cya Uganda avuga ko bigisuzumwa.

Ni Joseph Kony mu myaka mike ishize wari ufatiwe muri Centrafrique n’abarwanyi b’umutwe wa Wagner wo mu Burusiya, gusa birangira abaciye mu myanya y’intoki.