RURA yashyizeho amabwirza mashya yo gukumira ubujura bukorwa hifashishijwe Telefoni

RURA yashyizeho amabwirza mashya yo gukumira ubujura bukorwa hifashishijwe Telefoni

Aug 21,2024

Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda ’RURA’, rwashyize ahagaragara amabwiriza agamije gukumira ubujura n’ibindi byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, by’umwihariko ibikorerwa kuri telefone.

Ibyatangajwe na RURA kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kanama 2024, bije nyuma y’uko muri iyi minsi abatekamitwe bo kuri telefone basigaye barabaye benshi cyane, ndetse banahindura umuvuno w’uburyo bacucura abaturage mu mayeri n’amacenga menshi utava imuzi.

Kubera iyo mpamvu RURA ifite mu nshingano kugenzura imikorere y’ibigo by’itumanaho, hari bimwe mu byo abakoresha telefone basabwe kwitondera bikabafasha kwirinda ababatekera imitwe, ndetse n’andi makosa agize ibyaha by’ikoranabuhanga.

Guhera ubu kwibaruzaho simukadi cyangwa se gukora SIM swap bizajya bikorerwa gusa mu nyubako zagenwe n’ibigo by’itumanaho. Ahandi byakorerwaga nko ku mihanda na za kiyosike harabujijwe.

Mu gihe simukadi izajya igaragara mu bikorwa byerekeranye n’ubujura, n’ibindi byaha izajya ihita ivanwa ku murongo icyarimwe n’izindi simukadi zose zibaruye ku ndangamuntu ya nyirayo.

RURA ikomeza yibutsa kandi ko hateganyijwe ibihano ku mukozi cyangwa uhagarariye ikigo cy’itumanaho ’agent’ ugaragaweho ibikorwa by’ubujura, hamwe n’ibindi byaha byose bikorerwa kuri telefone.

Abaturarwanda muri rusange baragirwa inama yo kwirinda gutiza cyangwa gutanga simukadi zibabaruyeho, ibi ni mu rwego rwo kwirinda ko yakoreshwa mu bikorwa bibi birimo ubujura n’ibindi byaha bikorwa hifashishijwe simukadi na telefone.

Uru rwego Ngenzuramikorere kandi rwaboneyeho rumenyesha ko bitemewe kohereza ubutumwa bugufi ku bantu benshi ibizwi nka ’bulk sms’. Ibigo by’itumanaho n’ababifitiye ibyangombwa bitangwa n’uru rwego ni bo bonyine bemerewe gutanga iyi serivisi yo kohereza ubutumwa bugufi bugera ku bantu benshi icyarimwe.

RURA yemeza ko ari ngombwa ko umuntu ashishoza mu gihe bamuhamagaye cyangwa se abonye ubutumwa bumusaba gutanga amafaranga, n’ubundi bushukanyi bwiyitirira ibigo by’itumanaho ndetse n’izindi nzego zinyuranye.

Abaturarwanda bose kandi barasabwa gukora ubugenzuzi bwa simukadi zibabaruyeho, bityo bakaba bakwiyandukuzaho izo bashidikanyaho. Uburyo bikorwamo ni ugukanda *125# ubundi ugakurikiza amabwiriza.