RIB yatangiye guhiga abamaze iminsi bayiyitirira bagakwirakwiza ubutumwa bugamije kwambura abakoresha MOMO

RIB yatangiye guhiga abamaze iminsi bayiyitirira bagakwirakwiza ubutumwa bugamije kwambura abakoresha MOMO

Aug 20,2024

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko ruri gushakisha abantu bamaze iminsi bakwirakwiza ubutumwa bugamije kwiba abakoresha serivisi za Mobile Money mu izina ryarwo kugira ngo bahanwe.

Ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo urwa Facebook hamaze iminsi hakwirakwizwa ubutumwa butangwa mu izina rya RIB ababwandika bita ko bugamije kuburira Abanyarwanda bakoresha simukadi zitabanditseho.

Muri ubwo butumwa ababucura hari aho bashuka abikeka gukoresha simukadi zitari izabo gukanda imibare isanzwe ikoreshwa mu kwishyura hakoreshejwe uburyo bwa Momo Pay, bababwira ko byabafasha gusuzuma Simukadi zibabaruyeho.