Zari Hassan yahaye gasopo umugabo we Shakib ukomeje gufuhira Diamond Platinumz

Zari Hassan yahaye gasopo umugabo we Shakib ukomeje gufuhira Diamond Platinumz

Aug 15,2024

Umuherwekazi Zari Hassan yongeye kurikoroza nyuma yo guha gasopo umugabo Shakib, amwibutsa ko akwiye kwigirira ikizere no kwirinda kumuhoza ku nkeke bitaba ibyo akazamuta agashaka undi utamuhoza ku nkeke.

bibaye nyuma yuko Shakib umugabo we agaragaje uburakari bukabije yatewe nuko Zari yakiriye uwahoze ari umugabo we Diamond Platinumz mu rugo rwabo ruri muri Africa y’Epfo ariko akamwakira Shakib atabizi nk’umugabo mu rugo.

Diamond Platinumz yafashe rutemikirere yerekeza muri Africa y’Epfo kwa Zari agiye mu birori by’isabukuru y’imyaka 9 y’umukobwa we Tiffah. Ndetse uru rugendo yarukoze agirango atungure umukobwa we.

Zari avuga ko nawe ubwe yatunguwe nkuko Shakib nawe yatunguwe, avuga ko atari abizi ko Diamond Platinumz aza kwitabira ibi birori by’umukobwa we. Ibi biba Shakib we yari ari muri Uganda.

Zari avuga ko yababajwe cyane no kubona umugabo we amushyira ku nkeke anamutonganya kandi nawe ubwe ntaruhare yabigizemo, yongeyeho ko ibi byose umugabo we ari kubiterwa no kutigirira ikizere. Avuga ko kandi iyo aba ashaka gusubirana na Diamond kuri we ari ibintu byoroshye ariko ko atabishaka nagato.

Yagize Ati “reka ngire ikintu mbabwira, iyo mba nshaka gusubirana na Diamond nabikora. Diamond ashatse gusubirana nanjye ashobora kubikora. Ariko ibyo twarabirenze, simushaka na we ntanshaka, mfite mugabo na we afite umukunzi.”

Akomeza Ati “Umugabo wanjye nta cyizere yigirira akaba ari nabyo birimo gutera ibibazo. Mba ngomba kwisobanura ngo ’ntabwo nari ndimo nkora biriya’, ’ntabwo ariko bimeze’, koko? Mba ngomba kumuhamagara ’live’ kugira ngo mwereke ukuri.”

Njyewe Zari The Boss Lady, ndi umuherwekazi, mfite ubwenge. Naba ndi kumwe n’uwo nshaka ariko nahisemo umugabo wanjye kandi ntabwo nitaye kuko mumubona, ’ngo ni umukene, si mwiza’. nahisemo kubana na we ariko akaba arimo anyuza muri ibi? Bibaye byiza wahinduka ukanazirikana.”

Zari yamubwiye ko niba adashaka kwisubiraho ngo yigirire ikizere ndetse ajye amukura kunkeke bishobora kuzarangira amutaye yishakiye undi.

Ati “niba adashaka kuzirikana uwo ndi we … ni igisebo. Nzashaka undi uzamenya agaciro kanjye. Ndamukunda, kandi  iyo nakunze buri umwe arabimenya, ndi umwizerwa. Niba utagiye kubiha agaciro ubwo niko bimeze.”

Ibi byose ni mu gihe Shakib umugabo we akomeza kubona ko ibye na Zari ntaho bigana mu gihe agikururana na Diamond Platinumz. Gusa Zari we avuga ko umubano afitanye na Diamond ari umubano wo kurera abana babo gusa.