Hari ibihugu 2 bya Afurika byahejwe mu muhango w'irahira rya Perezida Kagame

Hari ibihugu 2 bya Afurika byahejwe mu muhango w'irahira rya Perezida Kagame

Aug 14,2024

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, yemeje ko ibihugu 52 muri 54 bigize umugabane wa Afurika byatumiwe mu muhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame.

Ku Cyumweru tariki ya 11 Kanama ni bwo Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda nshya y’imyaka itanu iri imbere, mu birori byabereye muri Stade Amahoro i Remera.

Ni ibirori byitabiriwe n’abakuru b’ibihugu 22 bya Afurika ndetse n’abandi bayobozi barimo ba Visi-Perezida babiri, ba Minisitiri b’Intebe, ab’Ububanyi n’Amahanga, abakuru b’Inteko zishinga Amategeko ndetse n’abayobora imiryango mpuzamahanga.

Icyakora n’ubwo aba bayobozi bose bari baje kwifatanya n’Abanyarwanda muri biriya birori, urubuga XTR Africa rwasohoye inyandiko ivuga ko umuhango w’irahira rya Perezida Kagame utitabiriwe n’abategetsi bo mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi, ibyo uwanditse iyo yandiko yise "uguhezwa kwa Perezida Kagame kubera ubufasha u Rwanda ruha M23".

Amb. Olivier Nduhungirehe abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yanenze ibyatangajwe na XTR Africa avuga ko ari "amakuru y’ibinyoma".

Uyu mukuru wa dipolomasi y’u Rwanda yavuze ko "mu irahira rya Perezida Kagame abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma z’ibihugu 52 bya Afurika ni bo bonyine batumiwe mu muhango. Ibihugu byo ku yindi migabane byahagarariwe na ba Ambasaderi babihaharariye i Kigali".

Umugabane wa Afurika usanzwe ufite ibihugu 54, ibisobanura ko bibiri byonyine ari byo bitatumiwe mu muhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame.

N’ubwo Minisitiri Nduhungirehe atigeze atangaza ibi bihugu uko ari bibiri, bitekerezwa ko u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari byo bihugu byahejwe muri biriya birori, bijyanye no kuba usibye ba Perezida Félix Tshisekedi na Evariste Ndayishimiye batarigeze bagaragara i Kigali, nta n’intumwa bigeze bohereza.

Gitega na Kinshasa bamaze igihe barebana ay’ingwe na Kigali kubera ibibazo bya Politiki bishingiye ku makimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibihugu byombi bishinja u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23, ndetse ingabo zabyo zifatanya n’abarimo umutwe wa FDLR mu kurwanya uriya mutwe ugenzura ibice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ba Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi kandi mu mezi yashize bombi batangaje ko bafite umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame, ibyatumye umubano w’u Rwanda n’ibihugu bayobora urushaho kuba mubi.