Dr. Edouard Ngirente yashimiye Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere

Dr. Edouard Ngirente yashimiye Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere

  • Ishimwe rya Dr. Edouard Ngirente kuri Perezida Kagame

  • Dr. Ngirente Edouard yongeye kugirwa Minisitiri w'intebe

Aug 14,2024

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashimiye Perezida Paul Kagame wongeye kumugirira icyizere cyo gukomeza kuba umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda, amwizeza gukomeza gukorana umurava mu rwego rwo guteza imbere u Rwanda.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 13 Kanama ni bwo Perezida Kagame uheruka kurahirira kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere yongeye kugirira Dr Ngirente Minisitiri w’Intebe.

Ngirente mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yashimiye Umukuru w’Igihugu ku bwo kongera kumugirira icyizere.

Ati: "Mbikuye ku mutima, ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuba mwongeye kungirira icyizere mukangira Minisitiri w’Intebe. Ndabizeza gukomeza gukorana umurava no kudatezuka mu rugendo rwo guteza imbere u Rwanda".