Musenyeri mushya wa Diyosezi ya Butare yavuze ku kuba abapadiri bashaka abagore ndetse no guhabwa umugisha w'abatinganyi

Musenyeri mushya wa Diyosezi ya Butare yavuze ku kuba abapadiri bashaka abagore ndetse no guhabwa umugisha w'abatinganyi

  • Musenyeri Jean Bosco Ntagungira yashimangiye ko Abapadiri badakwiye gushaka abagore

  • Abatinganyi bashobora guhabwa umugisha ariko ntibashyingiranwa

  • Igikwiye ku batinganyi ni ukubigisha aho kubashyira mu kato

Aug 13,2024

Muri kiliziya inkundura imaze iminsi y’abasaba ko abapadiri bajya bashaka abagore, ni nyuma yuko mu bihugu by’u Burayi na Amerika abihaye Imana bakomeje kugabanyuka, ndetse n’ababijyamo bakagabanuka.

Ibi Musenyeri Jean Bosco Ntagungira wagizwe umupeskopi wa Diyoseze ya Butare, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE ducyesha iyi nkuru, agaragaza ko bidakwiye ko umusaseridoti ashaka umugore, kuko aba yaraje muri uwo murimo abizi kandi abikunze.

Abona ko Abasaseridoti bakwiye kuba ababyeyi ba benshi aho kuba umubyeyi w’umuryango umwe, ndetse ko kuba Umusaseridoti no gushaka umugore utabibangikanya.

Ati “Winjiramo uzi ko wiyemeje kutazashaka, impamvu nta yindi ni uko tuba tugomba kuba ababyeyi ndengakamere ba benshi twe kwizirika ku muryango umwe gusa.”

Ubwo kandi yari ari mu kiganiro n’Umunyamakuru yagarutse ku kibazo cy’abaryamana bahuje ibitsina bivugwa ko bemewe muri Kiliziya Gatolika, ndetse bagakomeza gusaba ko bajya bahabwa amasakaramentu mu kiliziya nko gushingirwa n’andi.

Papa Francis aherutse kwemeza ko abaryamana bahuje ibitsina bazajya bahabwa umugisha mu kiliziya ariko bitavuze ko ari uguhabwa amasakaramentu.

Musenyeri Jean Bosco Ntagungira yasobanuye ko kuryamana kw’abahuje ibitsina ari icyaha bityo rero kubasezeranya nkumugore n’umugabo wiba uhinyuje Imana yaremye Adam na Eva ngo buzuzanye.

Agaragaza ko igikorwa cyangwa se icyemewe ari ukuba umuntu yajya mu Kiliziya agahabwa umugisha nkuko abandi bawuhabwa, ntacibwe kuko nawe aba ari umwana w’Imana.

Agaragaza ko ahubwo aba igihe bahari muri iteraniro (Misa) baba bakwiye kwicazwa bakigishwa inzira y’ukuri ndetse bakigishwa ibyo bibiriya ivuga bityo bakamenya ko bari mu nzira y’ubuyobe, ariko ntabwo waha umugisha abagiye kubana nk’umugore n’umugabo kandi bahuje ibitsina.

Ati “Ntabwo ababana bahuje ibitsina wabagira umuryango, icyo gihe waba uciye benemuntu kuko abo ntibuzuza inshingano z’Imana yabwiye Adamu na Eva ngo nibagende babyare buzure Isi. Ntabwo rero ibyo bintu aribyo byo.”

Imana ntiyanga umunyabyaha ahubwo yanga ibyabaha, uko wakomeza kwigizayo umunyabyaha niko arushaho kubyijandikamo.

Uyu Jean Bosco Ntagungira yagenwe nka Musenyeri mushya wa Diyoseze ya Butare ku wa 12 Kanama 2024, aho yari avuye ku butumwa bwo kuba Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Regina Pacis.