Ibyo wamenya ku mudugudu wa Mpazi wubatswe hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho

Ibyo wamenya ku mudugudu wa Mpazi wubatswe hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho

  • Ikoranabuhanga mu bwubatsi rigabanya ibikeneweho 80%

  • Umudugudu wa Mpazi urihariye mu yindi yose yubatwe

  • Umwihariko ku mudugudu wa Mpazi

Aug 13,2024

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangaje ko Umudugudu w’Icyitegererezo wa Mpazi uri kubakwa mu Murenge wa Gitega uzatwara amafaranga make ugereranyije n’indi yubatswe mbere bitewe n’ikoranabuhanga mu by’imyubakire n’ibikoresho byahindutse.

Imidugudu yubatswe mu bice bitandukanye by’igihugu yiganje mu bice by’byaro ahakorerwa imirmo itandukanye, kandi yagiye ihabwa ibikorwa remezo birimo ibyorohereza abaturage gukora imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi n’ibindi.

Mu bijyanye no kubaka kandi hakoreshwaga uburyo busanzwe bwo kubaka inkingi zihagaze hakoreshejwe sima n’ibyuma, bakazamura amatafari hagati ahagenewe inkuta, na ho kugabanya inzu yo hasi n’iyo hejuru bagakoresha ibyuma na sima, ibizwi nka ‘béton armé’.

Gusa ku midugudu yubatswe mu nkengero za ruhurura ya Mpazi, mu Murenge wa Gitega mu Kagari ka Akabahizi mu Mudugudu w’Ubwiyunge ahari hatuye abantu mu buryo bw’akajagari hakoreshejwe ikoranabuhanga rishya mu by’ubwubatsi rya ‘Row Lock Bond Technology’.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore mu minsi ishize yatangaje ko umudugudu w’Icyitegerererezo wa Mpazi ari wo uzatwara amafaranga make ugereranyije n’iyubatswe mu bihe bya mbere.

Ati “Nk’inzu ziri kubakwa Mpazi ubona ko zishobora kuba zihendutse kurusha izindi zose twari twarubatse. Byashingiye ku guhindura ibikoresho n’uburyo bwo kubaka.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere imyubakire y’inzu ziciriritse mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA), Emmanuel Ahabwe yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko “uburyo bwitwa ‘Row Lock Bond Technology’ bugabanya imibare y’inkingi zubakwa kuko ni itafari riba rikozwe rigasigamo imyenge aho ucishamo ibyuma gusa utabanje gukora bwa buryo bw’imyubakire tuzi buhenze.”

Ati “Byo biba byubakiranye bizamukanye. Haba harimo imyenge mu itafari bacishamo ‘fer à béton’ zizamuka bikarangira inyubako ikomeye ariko itanyuze muri bwa buryo tuzi bwo kumena béton isanzwe. Birahendutse kuko twagiye tubara ugasanga nk’inzu abandi bavuga ngo iri muri miliyari za 40 Frw yo ugasanga iri kuri miliyari 25 Frw cyangwa 23 Frw.”

Inkuta z’inzu ni zo zikorera uburemere bw’inyubako yo hejuru, bityo usanga muri buri nguni no mu rukuta hose harimo ibyuma bibiri bifite umurambararo wa milimetero 12, umwenge bizamukiramo ukamenwamo sima kuva hasi kugeza aho inzu irangiriye.

Ahabwe ati “Dushobora kwifashisha n’abandi bose bakora amatafari agenzweho akubakishwa mu nkuta z’imbere. Ariko inkuta z’inyuma ziba zizamutse ku buryo zishobora kwikorera uburemere bw’inzu iri hejuru yazo.”

Kuva hasi kugeza ku itafari rya gatandatu mu nkuta zose bazengurutsamo ibyuma bibiri birambitse hagati y’amatafari yihariye akoze akayira (akavure) na ho bakamenamo sima.

Mu gukora igice kigabanya igorofa n’indi (concrete slab) babanza gusasa ibyuma, bakarambikaho amatafari yitwa ‘maxpan’ (ameze nk’itafari ariko imbere ni umwobo) bakamenaho sima hejuru ubundi nyuma y’iminsi itatu bakaba bashobora kugaruka mu mirimo yabo, bakirinda guhita batwikurura icyo gice.

Ibi bituma inkuta zitaremererwa kandi inzu ikagumana ubuziranenge bwayo nk’iyubatswe hahagaritswe inkingi.

Ni mu gihe aho bamennye béton isanzwe ho bisaba gutegereza iminsi ibarirwa muri 28 ngo ibe yumye.

Kugeza ubu iri koranabuhanga mu myubakire ryakoreshejwe ku nyubako enye zubatswe impande ya ruhurura ya mpazi, rikomereza no ku zindi 19 ziri kugera ku musozo zikazatuzwamo imiryango irenga 688. Imirimo yo kuzubaka ubu igeze hejuru ya 80%.

Ahabwe yavuze ko ibikorwa byo kubaka inzu no guhyiramo ibikorwa remezo nk’ibigega by’amazi, imihanda, ahajya imyanda, n’ibindi abazibamo bazakenera byose bizatwara miliyari 19 Frw.

N mu gihe mu mwaka wa 2022 hatashywe Umudugudu wa Munini na Cyivugiza muri Nyaruguru, yuzuye itwaye miliyari 21 na miliyoni 802 Frw. Harimo inzu 152.

Umuyobozi ushinzwe kugenzura iyubakwa ry’umushinga (Project Manager) wa ‘Mpazi Rehousing Project’ Fred Mutabazi yabwiye IGIHE ko ubu buryo bwo kubaka bugabanya ibikenerwa ku rugero ruri hagati ya 70% na 80%.

Uyu mudugudu watangiye kubakwa muri Werurwe 2024, biteganyijwe ko imirimo yose izarangira ku wa 20 Kanama 2024 ariko haramutse habayeho impinduka ngo ntibyarenza ukwezi kwa Nzeri 2024.

Ugizwe n’inzu zifite ibyumba bitatu n’ubwongero bubiri n’uruganiriro, izifite bibiri n’uruganiriro, iza kimwe n’uruganiriro ndetse n’iyo bise ‘studio’, ni ukuvuga icyumba kimwe kandi zose zifite igikoni n’ubwiherero.

Biteganyijwe ko abantu bazatuzwa muri izi nyubako ari abahoze batuye mu butaka zubatsweho, hakazakurikiraho abantu bagiye bimurwa mu bice bishyira ubuzima bwabo mu kaga bari batuye mu Mujyi wa Kigali bakodesherezwa.