Birababaje: Umugabo yafashwe arimo kugerageza kwica umwana w'imyaka 8 akoresheje ibitaka

Birababaje: Umugabo yafashwe arimo kugerageza kwica umwana w'imyaka 8 akoresheje ibitaka

  • Umugabo yafashwe ashyira ibitaka mu mazuru, umunwa n'amatwi by'umwana w'imyaka 8

  • Yagerageje kwica umwana ariko Imana ikinga akaboko

Aug 13,2024

Mu karere ka Kirehe mu murenge wa Gahara, akagari ka Muhamba mu mudugudu wa Kabeza, haravugwa umugabo w’imyaka 40 wafashwe ari kugerageza kwica umwana w’umuhungu w’imyaka 8 ariko umugambi we ukaburizwamo.

Ku munsi wejo tariki 12 Kanama 2024, mu masaha y’umugoroba nibwo uyu mugabo witwa DUSHIMIMANA Theogene yahamagaye umwana w’imyaka 8 witwa NTIHEMUKA Enock, amujyana inyuma y’amazu nko muri metero 40 uvuye ku mazu atangira kumuniga.

Uyu mugabo yarambitse hasi uyu mwana atangira kumushyira itaka ryinshi mu kanwa, mu mazuru, ndetse no mu matwi, akomeza no kumushinja amakosa menshi ari kumuniga ashaka ko amuheza umwuka.

Gusa umugambi we ntiwamuhiriye kuko abaturage bamukubise ijijo kare bihutira kujya gutabara, batabaye uyu mwana bamukura itaka mu kanwa no mu matwi yari yamushyizemo agirango amuheze umwuka.

Ubwo uyu mugabo yafatwaga ntabwo yigize avuga impamvu yashaka kwica uwo mwana, ndetse yabanje kwanga guhaguruka ngo ajyanywe mu nzego z’umutekano ariko hitabazwa Police.

Uyu mwana witwa Enock ni mwene NGENDAHIMANA Pierre na MUKASINE Claudine, nyuma yo gukizwa uwo mugizi wa nabi, umwana yahise ajyanwa kwa muganga naho uyu mugabo washaka kumwica ajyanwa kuri RIB sitasiyo ya Gahara.