Perezida Tshisekedi yahinduye intekerezo ku kibazo cya M23

Perezida Tshisekedi yahinduye intekerezo ku kibazo cya M23

  • Tshisekedi yemeye ko Leta ye izitabira ibiganiro byose bya Luanda

  • Tshisekedi yashyikirijwe umushinga wazana amahoro mu burasirazuba bwa Kongo

Aug 13,2024

Ni kenshi cyane mu mbwiraruhame Perezida Félix Tshisekedi wa Republica Iharanira Demokarasi ya Congo, yagiye yumvikana Kenshi avuga ko atazigera yicara ku meza amwe na M23, ndetse kenshi yumvikanaga ashinja u Rwanda kuba arirwo ruri inyuma y’intambara ziri mu Burasirazuba bwa Congo.

Si ibyo gusa kuko no mu minsi yashize yumvikanye avuga ko agahenge kasabwe mu biganiro by’i Luanda atari bo bagasabye. Ni mu gihe M23 nayo yari yanze gukurikiza ako gahenge ivuga ko imyanzuro yafashwe badahari badashobora kuyikurikiza.

Gusa nyuma yuko Perezida wa Angola João Lourenço asuye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakagirana ibiganiro, Félix Tshisekedi yabaye nkuwahinduye ibitekero.

Ku munsi wo ku wa 12 Kanama 2024 nibwo Perezida Tshisekedi yakiriye mu biro bye Perezida João Lourenço wa Angola usanzwe ari umuhuza mu bibazo bya Politike hagati ya DRC n’u Rwanda. Yamwakiriye kandi nyuma yuko uyu mu Perezida wa Angola yari avuye mu Rwanda aho yari yitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, Yatangaje ko aba bombi bagiranye ibiganiro ku bibazo by’umutekano uri mu Burasirazuba bwa Congo, ndetse Perezida Tshisekedi agaragaza ko yishimiye kuba uruhande rwe ndetse n’urwa M23 bahisemo kubahiriza agahenge kasabiwe mu biganiro by’i Luanda.

Yagize ati: “Abakuru b’ibihugu byombi bishimiye ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge ko kuva ku wa 4 Kanama, banashimangira umuhate wabo wo kugira ngo aka gahenge kubahirizwe ndetse kanashyirwe mu bikorwa n’impande zose zakemeranyije. ”

Si ibyo gusa kuko Perezida Félix Tshisekedi wa DRC yagaragaje undi muhate ukomeye wo gushaka Amahoro muri iki gihugu ndetse yiyemeza ko batazajya babura mu biganiro by’i Luanda byiga ku buryo bwo kugarura Amahoro muri iki gihugu.

Mu byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yagize Ati: “Perezida wa Repubulika yagaragaje ko Guverinoma ya RDC yiteguye kugaragara mu byiciro byose bya gahunda y’ibiganiro bya Luanda, ku buhuza bwa nyakubahwa João Lourenço”.

Ibi kandi bije nyuma yuko M23 yo idashobora kwitabira ibiganiro bya Luanda kuko Angola ari umuhuza w’u Rwanda na RDC gusa, ubwo DRC ishatse kugirana ibiganiro na M23 byabera mu kindi gihugu.