Impanuka ikomeye yahitanye umwana w'imyaka 15

Impanuka ikomeye yahitanye umwana w'imyaka 15

Aug 12,2024

Mu  Mudugudu wa Ruyumba mu Kagari ka Kabashumba, Umurenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi habereye impanuka ikomeye yahitanye umuntu ndetse ikangiriza umuturage.

Ahagana i Saa sita zamanywa kuri iki cyumweru tariki ya 11 Kanama 2024, nibwo iyi mpanuka yabaye, yabereye hafi y’ibiro by’umurenge wa Nyamiyaga.

Imodoka y’ivatiri yo mu bwoko bwa Toyota, yaturutse ruguru igonga akagunguzi kari ku muhanda irakarenga igonga inzu y’umuturage utuye aho hafi, inzu ye irasenyuka, ndetse iyi modoka yaciye hejuru y’umumotari wari aho hafi ariko ku bwamahirwe ararokoka ndetse ntiyamukoraho.

Uyu mumotari yabwiye umunyamakuru ko iyi mpanuka yatewe n’iyi vatiri yamanutse yihuta ishaka kunyura kuri HOWO yari iri imbere, niko kubona iza imusanga abona ko ishobora kuba igiye kumugonga ahitamo gusimbuka moto.

Gusa ku bw’amahirwe make aho yaguye niho imodoka yaje yerekeza, imodoka yamunyuze hejuru ariko amahirwe ye imbere ye hari akagunguzi , nawe akaryama inyuma, imodoka ije ikanyura hejuru irenga umuhanda ariko ntiyamukoraho nagato.

Muri uko kurenga umuhanda kw’imodoka nibwo yagonze inzu y’umuturage irasenyuka.

Umuntu wapfuye ni umwana w’imyaka 15 wari uri kumwe n’umubyeyi muri iyi modoka bavuye i Kigali bagiye mu ntara mu bukwe.

Umushoferi wari utwaye iyi modoka yavuye mu modoka kibunompamaguru, asiga abwiye abantu bari aho ko agiye kwishyikiriza police, naho motari warokotse iyi mpanuka we yari yahahamutse cyane ku buryo bamukuye aho atumva atanabona.