Ibintu byahinduye isura: Ukraine yafashe umwanzuro wo kwimurira intambara mu Burusiya

Ibintu byahinduye isura: Ukraine yafashe umwanzuro wo kwimurira intambara mu Burusiya

Aug 12,2024

Abasirikare ba Ukraine bateye intambwe bagera muri kilometero 30 imbere mu Burusiya, mu gitero cya mbere cyinjiye kure cyane mu Burusiya kandi gikomeye cyane kibayeho kuva Uburusiya bwatangira igitero gisesuye kuri Ukraine muri Gashyantare mu 2022.

Minisiteri y’ingabo z’Uburusiya yavuze ko abasirikare babwo barwanye n’abasirikare ba Ukraine hafi y’ibyaro bya Tolpino na Obshchy Kolodez, mu gihe igitero cya Ukraine mu karere ka Kursk cyinjiye mu munsi wa gatandatu.

Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya Maria Zakharova yashinje Ukraine "gutera ubwoba abaturage b’abanyamahoro b’Uburusiya".

Mu ijambo yavuze mu ijoro ryacyeye, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yemeye bwa mbere mu buryo butaziguye icyo gitero. Yavuze ko ibitero 2,000 byambukiranya umupaka byagabwe n’Uburusiya bivuye mu karere ka Kursk kuri iyi mpeshyi.

Muri iryo jambo rye rya buri joro yagejeje ku baturage ba Ukraine ari mu murwa mukuru Kyiv, Zelensky yagize ati: "Intwaro za rutura za morutsiye na za drone [indege nto z’intambara zitarimo umupilote]. Tunagabwaho ibitero bya misile, kandi buri gitero nk’icyo gikwiye igisubizo kiboneye."

Umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru wo muri Ukraine yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko abasirikare babarirwa mu bihumbi barimo kurwana muri icyo gikorwa (opération), abo bakaba barenze igitero gito mbere cyari cyatangajwe n’abashinzwe kurinda umupaka b’Uburusiya.

Nubwo amatsinda y’Abanya-Ukraine bakora ibikorwa byo konona yagiye agaba ibitero bya hato na hato byambuka umupaka, igitero cy’i Kursk ni cyo cya mbere kinini gihujwe Ukraine igabye ku butaka bw’Uburusiya gikozwe n’imitwe yemewe y’ingabo za Ukraine.

’Intego ni ugutagaranya ibirindiro by’umwanzi’

Uwo mutegetsi yagize ati: "Turimo gutera. Intego ni ugutagaranya [ugutandukanya] ibirindiro by’umwanzi, tukamwicamo benshi cyane bashoboka no guhungabanya uko ibintu bimeze mu Burusiya, mu gihe bananirwa kurinda umupaka wabo bwite."

Ku cyumweru, minisiteri y’ingabo z’Uburusiya yavuze ko abasirikare babwo "baburijemo amagerageza y’imitwe y’umwanzi igenda yimuka n’imodoka zitamenwa n’amasasu asanzwe igamije gucengera kure ku butaka bw’Uburusiya".

Ariko mu kigaragara nko kwemera ko abasirikare ba Ukraine ubu bateye intambwe bakagera kure mu karere ka Kursk kari ku mupaka, minisiteri y’ingabo z’Uburusiya yatangaje ko abasirikare babwo barwanye n’abasirikare ba Ukraine hafi y’ibyaro bya Tolpino na Obshchy Kolodez – biri mu ntera ya kilometero hafi 25 na kilometero 30 uvuye ku mupaka w’Uburusiya na Ukraine.

Amashusho yahererekanyijwe ku mbuga za internet, yagenzuwe na BBC, na yo agaragara nk’ayerekana igitero cy’Uburusiya hafi y’icyaro cya Levshinka, kiri mu ntera ya kilometero 25 uvuye ku mupaka.

Abasirikare ba Ukraine bigambye ko bafashe imidugudu myinshi yo mu karere ka Kursk. Mu cyaro cya Guevo, kiri mu ntera ya kilometero hafi 3 imbere mu Burusiya, abasirikare ba Ukraine bifashe amashusho barimo gukuraho ibendera ry’Uburusiya ku nyubako y’ubutegetsi.

Amashusho yanagaragaye yerekana abasirikare ba Ukraine bafata inyubako z’ubutegetsi mu byaro bya Sverdlikovo na Poroz, mu gihe hatangajwe imirwano ikaze mu mujyi wa Sudzha, utuwe n’abantu bagera hafi ku 5,000.

Abasirikare ba Ukraine bifashe amashusho bari hanze y’umujyi wa Sudzha mu kigo kinini cya gaze (gas) kinyuzwamo gaze (natural gas) iva mu Burusiya ijya mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) inyuze muri Ukraine, cyakomeje gukora nubwo no muri iyi ntambara.

Mu karere ka Sumy muri Ukraine, gahana imbibi n’akarere ka Kursk, abanyamakuru ba BBC babonye imodoka zitwara abasirikare zitamenwa n’amasasu asanzwe zikomeza kugenda, ndetse n’ibifaru, byose byerekeza ku Burusiya.

Amafoto yasesenguwe n’ishami rya BBC, BBC Verify, na yo agaragara nk’ayerekana Uburusiya burimo kubaka imirongo mishya y’ubwirinzi hafi y’uruganda rukora ingufu za nikleyeri rwo mu karere ka Kursk. Abasirikare ba Ukraine barwanira mu cyaro cya Obshchy Kolodez, bari bari muri kilometero 50 uvuye kuri urwo ruganda.

Igereranya ry’amashusho yafashwe n’icyogajuru y’aho hantu, yafashwe ejo, ugereranyije n’ayafashwe mu minsi micye ishize, rigaragaza imirongo mishya myinshi y’ubwirinzi yo kwihishamo mu gace kegereye aho hantu.

Iri hafi cyane iri mu ntera ya kilometero hafi 8 uvuye kuri urwo ruganda.

Uburusiya buvuga ko abantu 76,000 bahungishijwe bakurwa mu duce twegereye umupaka two mu karere ka Kursk. Abategetsi bo muri utwo duce batangaje ko ari ibihe by’amage.

’Ubushotoranyi bukomeye’

Guverineri w’agateganyo w’ako karere, Aleksei Smirnov, yanavuze ko abantu 15 bakomeretse ku wa gatandatu nijoro, ubwo ibisigazwa bya misile ya Ukraine yahanuwe byagwaga ku nyubako y’amagorofa yo mu murwa mukuru Kursk w’akarere ka Kursk.

Depite Oleksiy Goncharenko wo muri Ukraine yashimye icyo gitero, avuga ko kirimo "kutwegereza cyane amahoro kurusha inama ijana z’amahoro".

Yabwiye BBC ati: "Igihe Uburusiya bucyeneye kwirwanaho ku butaka bwite bwabwo, igihe Abarusiya barimo kwiruka, igihe abantu babyitayeho, ubwo ni bwo buryo bwonyine bwo kubereka ko bagomba guhagarika intambara."

Iki gitero cya Ukraine mu karere ka Kursk kibaye nyuma y’ibyumweru Uburusiya butera intambwe mu burasirazuba bwa Ukraine, aho abasirikare b’Uburusiya bafashe ibyaro umusubirizo.

Abasesenguzi bamwe bumvikanishije ko iki gitero mu karere ka Kursk kiri mu rwego rwo guhatira Uburusiya kwimurira ingabo ahandi hatari mu burasirazuba bwa Ukraine, no koroshya igitutu ku bwirinzi bwa Ukraine busumberejwe.

Ariko wa mutegetsi wo muri Ukraine yabwiye AFP ko kugeza ubu habayeho ugucogora (amahwemo) gucye mu bikorwa by’Uburusiya mu burasirazuba bwa Ukraine.

Mu cyumweru gishize, Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yavuze ko iki gitero cya Ukraine ari "ubushotoranyi bukomeye".