Umukunzi wa Eddy Kenzo yakoze ibirori byo gushimira Imana byitabirwa na Perezida Museveni

Umukunzi wa Eddy Kenzo yakoze ibirori byo gushimira Imana byitabirwa na Perezida Museveni

Aug 06,2024

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Iterambere ry’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro, Phiona Nyamutoro yakoze ibirori byo gushima Imana byabereye mu gace avukamo ka Nebbi ku kibuga cya Nebbi Town SS, byitabirwa na Perezida Museveni.

Perezida Museveni yavuze ko Nyamutooro yamaze gutanga umwitangirizwa mu rubyiruko rugenzi rwe, yinjira byeruye mu bikorwa by’ishyaka rya NRM. Ati: ”Guhozaho n’ubudasa bya Nyamutooro ni ntageraranwa.”

Nyamutooro yasoje amashuri ya Kaminuza akiri muto ahita yinjira muri politike. Ubu ni umwe mu bayobozi bakomeye muri Uganda dore ko ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Iterambere ry’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro.

Perezida Museveni yifashishije urugero rw’uyu mukobwa uri mu rukundo n'umuhanzi Eddy Kenzo, agaragaza ko politike ari ibitekerezo. Yagize ati: ”Politike ntabwo ari inyigisho z’ibinyabuzima [Biology], ni ibyerekeranye n’imitekerereze.”

Akomeza agaragaza ko Nyamutooro yashyize imbere ibyerekerenye n’uburezi, ubuzima n’ubushabitsi, bihura n’intego ya NRM yo gukomeza guteza imbere Uganda.

Perezida Museveni yahereye aho avuga ko mu myaka 60 ishize NRM yakomeje kwifuza kubona abato bihariye kandi bashaka kwinjirana muri politike ibitekerezo by’iterambere.

Nyamutooro na we yashimiye Perezida Museveni witabiriye ubutumire bwe ku munsi we w’ishimwe no gusubira ku ivuko muri Nebbi.

Yaboneyeho gushimira buri umwe waje kumushyigikira ku munsi wo gushimira Imana ibyiza ikomeza kumugezaho.

Eddy Kenzo usanzwe ari umugabo wa Nyamutooro yari yamuherekeje, bakaba banagaragaye bapfukamye bashimira Imana. Yagaragaje ko ari ibyishimo bikomeye kuri bo.