Umwana w'imyaka 13 yatawe muri yombi akurikiranweho gusambanya umwana w'imyaka 3

Umwana w'imyaka 13 yatawe muri yombi akurikiranweho gusambanya umwana w'imyaka 3

Aug 05,2024

Ku mugoroba wo ku wa 03 Kanama 2024, ni bwo umwana w’imyaka 13 wo mu karere ka Rutsiro yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akekwaho gusambanya mugenzi we w’imyaka itatu.

Amakuru avuga ko ibi byabereye mu murenge wa Musasa mu Kagari ka Gisiza ho mu mudugudu wa Karambi, ahagana mu masaha ya saa kumi z’umugoroba.

Bivugwa ko ibi byabereye mu rugo rw’uwitwa Hakizimana Frederic, byabaye ubwo uyu mwana w’umuhungu yari yaje mu bukwe bwabereye muri uru rugo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gisiza, Mutabazi Thierry yahamirije BWIZA aya makuru.

Ati “Twahawe amakuru n’ubuyobozi bw’umudugudu wa Karambi ko uyu Toto yasambanyije umwana w’imyaka 3 ubwo yaramusanze mu rugo kwa Hakizimana Frederic, uyu mwana yari yajyanye n’ababyeyi be mu bukwe.”

Uwasambanyijwe yahise yoherezwa ku bitaro bya Murunda gukorerwa ibizami. Uyu Toto ukekwaho gusambanya umwanayahise ashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Ruhango.