Umugabo yishwe n'umugore we yari agiye gucyura nyuma yo kwahukanira ku muturanyi

Umugabo yishwe n'umugore we yari agiye gucyura nyuma yo kwahukanira ku muturanyi

  • Umugore witwa Byukusenge Nyiramana Aline w’imyaka 24 y’amavuko wo mu Karere ka Nyanza, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho kwica umugabo we amutemye, nyuma y’uko yari agiye kumucyura mu rugo yari yarahukaniyemo.

Aug 05,2024

Amakuru avuga ko ibi byabaye ku wa 30 Nyakanga 2024, bibera mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Mukingo mu kagari ka Cyerezo mu Mudugudu Kamabuye.

Nyakwigendera yitwa Ndagijimana Jacques yari afite imyaka 25 y’amavuko, abakekwa kugira uruhare mu rupfu rwe ni abantu batatu barimo uriya mugore we witwa Byukusenge, uwitwa Icyimpaye Nyirahabimana na Harerimana Jean D’Amour.

Aba bombi bakekwa ni abo mu rugo rw’umugabo witwa KARANGWA Cassien, aho umugore wa nyakwigendera yari yahungiye kubera amakimbirane yo mu muryango.

Bivugwa ko ubwo nyakwigendera yari aje gucyura umugore we wari wahukaniye mu rugo rw’abandi, yazanye umuhoro birangira awutemeshejwe.

Aho kuri ubu umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe Bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyerezo, Ntakirutimana Abdou, ubwo umunyamakuru yari amubajije icyo yavuga kuri iki kibazo, yahisemo guceceka umwanya, aza gukuraho telefoni.

Gusa hari amakuru avuga ko abakekwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu Karere ka Nyanza.