Ni iyihe mpamvu ituma umugore agira ubwoya kunda?

Ni iyihe mpamvu ituma umugore agira ubwoya kunda?

  • Sobanukirwa igitera umugore kumera ubwoya ku nda

Aug 04,2024

Ahari hari abo wigeze ubona urikanga cyangwa bigutera ubwoba, ariko muri iyi nkuru turagufasha gusobanukirwa n’impamvu nyamukuru itera abagore bamwe kugira ubwoya ku mukondo n’ahandi.

Akenshi iyo umugore atwite, akunda kugira ubwoya ku mubiri we ariko bukaza ahantu atari abufite cyangwa aho utatekerezaga ko bwaza kandi bugakura vuba vuba. Iyo umudamu atwite rero agira ubwoya bwinshi, bukaza kunda ahagana hasi cyangwa bukaza ahandi ku mubiri atari abufite.

Iyo umugore atwite, agira imisemburo myinshi cyane, ikajya ihindagura umubiri we bya hato na hato, bigaterwa n’umusemburo wa Estrogen unatera ubwo bwoya kumera ku mubiri we, mu gihe cye cyo gutwita.

Kuba umugore cyangwa undi w’igitsinagore yagira ubwoya kunda cyangwa ahandi hantu ku mubiri we, bishobora kuba biri kumwereka ko  umubiri we uri kurwana intambara yo kubaka uruhu rwiza, bigaca mu misemburo igize umubiri we.

Ntabwo ari kenshi ubona umugore ufite ubwoya aho ariho hose ku mubiri we, ariko impamvu itera ubwo bwoya ni uko ashobora kuba atwite, cyangwa akaba yifitemo imisemburo ya kigabo ituma ubwoya buza ku mubiri. Aho bitaniye ni uko ku mugore, usanga ubwoya bwe buza aho atari abufite kandi bukaza mu gihe atwite. Muri iyi nkuru twibandaga cyane ku bwoya buza kunda ahagana ku mukondo w’umugore n’mpamvu ituma buza.

Inkomoko: OperaNews