Muri Uganda hari kubera imishyikirano hagati ya M23 na RDC

Muri Uganda hari kubera imishyikirano hagati ya M23 na RDC

Jul 23,2024

Guhera kuri uyu wa 22 Nyakanga 2024, ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko i Kampala muri Uganda hari kubera imishyikirano ihuza abahagarariye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni amakuru Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya yahakaniye ku rubuga nkoranyambaga X, asobanura ko ubutegetsi bw’igihugu cyabo budashobora gushyikirana n’abo mu mutwe yise uw’iterabwoba.

Nubwo Muyaya yahakanye aya makuru, bigaragara ko Minisitiri w’Ingabo n’abahoze ari abasirikare wa RDC, Guy Kabombo Mudiamvita tariki ya 18 Nyakanga yahaye abantu batatu icyemezo kibemerera guhagararira guverinoma muri iyi mishyikirano i Kampala mu gihe cy’iminsi itanu.

Umuhuzabikorwa wa gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe ari abasirikare (P-DDRC-S), Prof. Bahala Okw’Ibale Lusheke Jean Bosco, Mutuale Malangu Joseph David wo muri Minisiteri y’Ingabo na Okankwa Bukasa Anselme, umuhuzabikorwa wungirije wa P-DDRC-S.

Mu kiganiro n’ibiro ntaramakuru AFP by’Abafaransa, umwe mu bayobozi bo muri M23 yemeje ko bari kugirana imishyikirano na guverinoma ya RDC.

Uyu mutwe ubarizwa mu ihuriro AFC ryashinzwe na Corneille Nangaa bivugwa ko uhagarariwe i Kampala n’abarimo Umuvugizi wawo mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, umaze imyaka myinshi awuhagararira mu biganiro bya politiki.

Prof Bahala yemeje ko ari muri Uganda, asobanura ariko ko atagiye gushyikirana na M23, ahubwo ngo we na bagenzi be bagiye kuganira na Uganda uko abana bari barashimuswe n’umutwe witwaje intwaro wa LRA.

Yagize ati “Ibintu by’imishyikirano na M23 ntabwo ari ukuri. P-DDRCS iri mu biganiro na Uganda ku gucyura abana baherutse kurekurwa na LRA muri Repubulika ya Centrafrique. Ni ibyo.”

Umwe mu bayobozi mu biro bya Perezida wa Uganda kuri uyu wa 22 Nyakanga 2024 yemereye ibi biro ntaramakuru ko i Kampala hari intumwa zo ku rwego rwo hejuru za M23 zagiye gushyikirana n’iza RDC, icyakoze ngo byari byagizwe ibanga bitewe n’uburemere bw’iyi ngingo.

Yagize ati “Itsinda ryo ku rwego rwo hejuru rihagarariye guverinoma ya RDC n’irya M23/AFC ari i Kampala mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC. Bitewe n’ibibazo birimo, ni imishyikirano y’ibanga ariko ibirambuye bizatangazwa nyuma.”

Ibiganiro byaherukaga guhuza izi mpande zombi byabereye i Luanda muri Angola tariki ya 7 Werurwe 2023. Icyo gihe, zemeranyije guhagarika imirwano ariko nta musaruro iyi myanzuro yatanze, kuko intambara irakomeje.

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, nk’uwayoboye ibiganiro byahuje intumwa za RDC n’iza M23 mu 2012, yagaragaje ko igikwiye kugira ngo intambara ihagarare ari uko impande zombi zasubira mu biganiro, zigashakiramo ibisubizo birambye.