CECAFA: Uko byagendekeye Arsene nyuma yo guhusha penaliti yatumye APR FC irata igikombe

CECAFA: Uko byagendekeye Arsene nyuma yo guhusha penaliti yatumye APR FC irata igikombe

Jul 23,2024

Tuyisenge Arsene avuga ko akimara guhusha penariti mu mukino ya CECAFA Kagame Cup yananiwe kwiyakira ariko umuryango wa APR FC ukaza kumuba hafi.

Tuyisenge Arsene rutahizamu wa APR FC, ni we wahushije penariti yatumye APR FC ibura igikombe cya CECAFA Kagame Cup cyaberaga muri Tanzania, mu mukino wa nyuma wabaye ku cyumweru gishize aho APR FC yatsinzwe na Red Arrows kuri penariti 10-9.

Muri uyu mukino iminota isanzwe yarangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe, bituma bajya muri penariti, Tuyisenge Arsene aba ari we uhusha penariti yatumye APR FC itaha amara masa.

Yagize ati: "Ni urugendo rwagenze neza twagerageje gukora ibishoboka byose n'ubwo navuga ko ku munota wa nyuma bitagenze neza kubera amahirwe, ariko muri make twitwaye neza buriya niho urugendo rwari rugarukiye ariko ibyiza biri imbere".

Abajijwe ku byo yungukiye muri iri rushanwa yavuze ko ari irushanwa ryiza rizabafa. Yagize ati: "Ni irushanwa ryiza ridufasha kwitegura andi marushanwa dufite, bitumye tubona isura ku buryo ibitameze neza tuza kubikosora tukazagaruka tumeze neza."

Agaruka ku guhusha penariti Arsene yavuze ko nyuma yaho abakinnyi bamubaye hafi. Ati: "Navuga ko bambaye hafi, baranyegera kuko njye kubyakira byari byananiye kuko ari ubwa mbere byari bimbayeho, abakinnyi bambaye hafi bambera umuryango, kandi naho tugeze baranyakiriye. Ntabwo nibuka umuntu waje mbere nkihusha penariti kuko nari mu gahinda, gusa numvise amajwi menshi ambwira ngo bibaho, ni ibintu bisanzwe."

Tuyisenge Arsene, uyu ni umwaka we wa mbere akinira APR FC yagezemo avuye muri Rayon Sports, ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bageze muri iyi kipe hakiri kare.