Ikipe Mutsinzi Ange akinamo yasezerewe muri Europa Leauge hitabajwe za Penaliti

Ikipe Mutsinzi Ange akinamo yasezerewe muri Europa Leauge hitabajwe za Penaliti

Jul 19,2024

Zira FK yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan ikinamo myugariro Mutsinzi Ange yatsinzwe na FC Sheriff yo muri Moldova penaliti 5-4, nyuma kunganya ibitego 2-2 mu mikino yombi yo mu ijonjora rya mbere mu yo gushaka itike y’amatsinda ya UEFA Europa League.

Zira FK yari yatsinze umukino wa mbere wo hanze igitego 1-0 ariko ntabwo yitwaye neza mu rugo nubwo yatangiye umukino ifungura amazamu ariko ikaza kwishyurwa ndetse ikanatsinda igitego cya kabiri, bityo amakipe yombi akanganya ibitego 2-2 mu mikino yombi.

Hitabajwe penaliti, FC Sheriff igaragaza ak’inda ya bukuru izitwaramo neza itsinda 5-4 ikomeza mu kindi cyiciro.
FC Sheriff izakina na IF Elfsborg yo muri Suède mu ijonjora rya kabiri mu mikino yo gushaka itike y’amatsinda ya UEFA Europa League.

Uyu mukino wari uwa kabiri kuri Mutsinzi Ange ndetse yanabanje mu kibuga akina n’iminota yose nyuma y’aho ubanza yari yakinnye iminota 15 ya nyuma.

Mu ntangiriro za Nyakanga nibwo Mutsinzi yerekeje muri Zira FK yasinyiye amasezerano y’imyaka itatu, avuye muri FK Jerv yo muri Norvège.

Mutsinzi ni umwe muri ba myugariro Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ igenderaho. Yanyuze mu makipe nka AS Muhanga, Rayon Sports, APR FC ndetse na CD Trofense yo muri Portugal.