Kigali: Umu-Dasso witwa Kalisa arashinjwa gusenyera umuturage nyuma y'uko amwatse fanta(ruswa) akayibura

Kigali: Umu-Dasso witwa Kalisa arashinjwa gusenyera umuturage nyuma y'uko amwatse fanta(ruswa) akayibura

Jul 19,2024

Mu murenge wa Gatsata ho mu karere ka Gasabo haravugwa inkuru y’umuturage wasenyewe inzu azizwa ko yasimbuje amabati yashaje, akanga gutanga Fanta.

Uyu muturage avuga ko inzu ye imaze igihe kinini yubatswe, ndetse ko amabati yasimbuje ari amabati kabiri yari yarashaje.

Ati ”Kuko nturanye n’akagari, twasimbuje amabati abiri yari yarashaje, Gitifu yumvise duhonda yarampamagaje ambaza ibyo kuba ndi kubaka, namusobanuruye ko ntari kubaka ahubwo ko ari amabati abiri yashaje nasimbuzaga”.

“Nyuma Umu-Dasso wo ku murenge yarampamagaye arambwira ngo yumvise ko navuganye na Gitifu, nange nti yego, undi ati ‘Fanta yange se? ‘, namubwiye ko ntayo mfite muri ako kanya ariko ninyibona nzayimuha”.

"Kuri uyu wa 18 Nyakanga ubwo nari nagiye nibwo uwo mu Dasso n’undi umwe ndetse n’abanyerondo baje mu gipangu cyange ntahari ndetse n’umupangayi wabagamo muri iyo nzu adahari, ubundi basenya iyo nzu. Batwaye amabati n’inzugi ndetse ibikoresho byarimo babijugunya hanze.”

"Umupangayi wari usanzwe utuyemo ni umushoferi wagiye mu mahanga, asigamo ibikoresho ndetse arahafunga none dore babitaye hanze”.

Abaturage bose bakomeza kuvuga ko ibi ari akarengane, niba umuntu asigaye yanga cyangwa atinda gutanga ruswa inzu igasenywa kandi itanubatswe vuba.

Aba baturage bakomeza basaba ko inzego z’ubuyobozi zabikurikirana zikarenganura uyu muturage.

Ni mu gihe kandi abaturage bari gusenyerwa amazu yabo amaze igihe yubatswe ngo kuko batatanze ruswa, naho abayobozi bo bari kwiyubakira amazu menshi bita ngo ni ay’insinzi.

Ivomo: Amazuku