Abaturage bariye Karungu kubera urupfu rw'umukobwa w'imyaka 20 bivugwa ko yagaburiwe inyama z'injangwe

Abaturage bariye Karungu kubera urupfu rw'umukobwa w'imyaka 20 bivugwa ko yagaburiwe inyama z'injangwe

Jul 18,2024

Ku wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024, ni bwo umukobwa witwa Musengamana wari mu kigero cy’imyaka 20 wo mu Kagari ka Kirebe mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare yashyinguwe, ni nyuma yo kwitaba Imana ku wa Mbere, aho bivugwa ko yazize ibiryo birimo inyama z’ipusi yasangiye n’abavandimwe.


Amakuru avuga ko ibi biryo yabisangiye n’abavandimwe be ku Cyumweru, aho byari bivuye mu baturanyi babo.


Nyina w’uwo mukobwa, avuga ko umugore baturanye yaje mu rugo rwabo asaba abana kuzana isahani yo gushyiramo ibiryo byo kugaburira nyina uri ku kiriri dore ko amaze iminsi mike abyaye.


Uwo mubyeyi avuga ko umwana yahaye umuturanyi isahani agashyiramo ibiryo akabuzwa kubirya n’undi mwana nyuma yo gukeka byarozwe.


Uwo mubyeyi yagize ati “Amaze kuzana iyo sorori musaza we yarapfunduye abonamo inyama enye n’ibitoki bitagera kuri bitandatu, musaza we yarebyemo aravuga ngo mawe ibi b’iryo ntubirye babijyana mu nzu yabo.”

Uwo mubyeyi yakomeje avuga ko umuturanyi yabahaye ibiryo agamije kuroga abagize umuryango we.

Yagize ati “Amaze kumuha ibyo biryo yaramubwiye ngo agaruke atware ibido y’amazi kuko urebye yashaka ko uwuticwa n’inyama azira ayo mazi.”

Nyuma y’uko umugore wo muri urwo rugo abujijwe kurya ibiryo bivugwa ko byarimo inyama z’ipusi, umwana w’umukobwa wari wabizanye we n’abavandimwe be babijyanye kubirira mu rutoki.

Bamwe mu baturanyi bakeka ko uwo mukobwa yazize kugaburirwa inyama z’ipusi, bahawe n’umuturanyi wabo kugeza ubu waburiwe irengero nyuma yo kumva ibyabaye.

Umwe mu baturanyi yavuze ko uwo mukobwa mbere yo gupfa yarutse imbavu z’ipusi ndetse akavuga ko mu rugo rw’uwazibahaye bari babaze inyama zayo.

Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Akagari ka Kirebe yavuze ko umugore ushyirwa mu majwi n’abaturage n’uwo muryango, naboneka ubuyobozi buzabaganiriza ndetse icyo kibazo kigashyirwa mu Nteko y’abaturage muri ako kagari.

Amakuru avuga ko uretse uwo mukobwa wapfuye, abana babiri bavukana nawe nabo barembye.