Ese umugore ashobora kwikuramo intangangabo zamaze kumugeramo nyuma yo kuryamana n'umugabo? Sobanukirwa

Ese umugore ashobora kwikuramo intangangabo zamaze kumugeramo nyuma yo kuryamana n'umugabo? Sobanukirwa

Jul 18,2024

Iki ni kimwe mu bibazo byibazwa n’abantu benshi cyane. Bamwe bati:”Ese niba umugabo aryamanye n’umugore , umugabo akarangiza atakoresheje agakingirizo , byashoboka ko izo ntanga zamaze kugenda zagarurwa nyuma?”. Ni ikibazo ariko muri iyi nkuru urabona igisubizo.

Iki kibazo kigoye gutya cyarenze ibinyejana bose bacyibaza.Yego ! Birashobokako umugore n’umugabo bagiye gukora imibona1no mpuzabitsi1na babasha gushyiraho uburyo bwo kuboneza urubyaro nk’uko Leta y’u Rwanda yabishyizemo ndetse ihora ibishishikariza abantu bose. Iyo bigeze kukuba umugore yakuramo intanga zamaze gushyirwamo n’umugabo nk’uburyo bwo kwirinda ko habaho gusama , nta bimenyetso bifatika byigeze bishyirwa hanze kugira ngo byibura abantu bemere ko hari ubwo bishoboka.

Ikinyamakuru WebMD intanga z’umugabo iyo zamaze kwinjira mu gitsin1a cy’umugore arizo zikora igi rishobora gutuma uwo mugore atwita akaba yabyara. Binyuze mu mibona1no mpuzabitsi1na, umugabo nibwo ashobora kuboneza intanga ze mu gitsi1na gore zikagenda zigaca kuri Cervix zikagera muri uterus zikabona kugera ku gi.

Kabone n’ubwo bamwe bemera ko izi ntanga zishobora gusohokera munkari, mubizwi nka ‘Disharge’ bituruka mu myanya y’ibanga y’umugore ariko ntakimenyetso na kimwe kibihamya.

Bamwe mu bagore baba badashaka gutwita, bamara gukora imibona1no mpuzabitsi1na bakirukira mu bwogero koga mu myanya y’ibanga yabo kuko baba bazi ko aribwo bakuramo intanga ngabo zamaze kugenda gusa nyuma y’ibyumweru bibiri bagasanga batwite.


N’ubwo kwirinda hakoreshejwe uburyo bwo kwamuganga birinda gutwita ariko ntabwo birinda agakoko gatera SIDA ndetse n’zindi ndwara zandurira mu mubona1no mpuzabitsi1na.Ntabwo bishobokako umuntu yakura intanga mu gitsi1na zamaze kugeramo.