Ubuzima bw'umuhanzi Dorimbogo buri mu kaga - yatangiye gusaba imbabazi abo yahamagaye

Ubuzima bw'umuhanzi Dorimbogo buri mu kaga - yatangiye gusaba imbabazi abo yahamagaye

Jul 18,2024

Umugore umaze kwamamara kumbuga nkoranyambaga, bitewe n’udutendo twinshi akora, Vava uzwi nka Dore Imbogo, arwariye mu bitaro.

Uyu Mugore wamamaye kubera indirimbo ye yiswe Bore imbongo , dore impara, arwariye mu bitaro bikuru bya Kibogora mu karere ka Nyamasheke  iwabo  aho avuka.

Mu kiganiro yagiranye na Urugero Tv ikorera ku muyoboro wa Youtube, Vava yavuze ko arwaye igifu ndetse kimumereye nabi cyane ku buryo atabasha no kurya.

Vava kandi avuga ko akiri i Kigali yabanje kujya kwivuriza mu bitaro byo kwa Nyirinkwaya  ariko akaza gusanga atahafitiye ubushobozi , ahitamo gutaha ajya kwivuriza iwabo i Kibogora.

Ndetse kandi Dorimbogo yashimiye abakomeje kumwitaho, bamusengera ndetse n’abamwoherereza ingemu.

Yongeyeho ati” Nintagaruka i Kigali, muzansabire imbabazi abo nahemukiye, kandi nintagaruka, muzansezere neza.”