Uwari akinira Rayon Sports akurikiranweho kwiba arenga miliyon 35

Uwari akinira Rayon Sports akurikiranweho kwiba arenga miliyon 35

Jul 17,2024

Amakuru dukesha ISIMBI aravuga ko uyu mukinnyi wasinyiye Rayon Sports muri 2019 avuye muri Marines, nyuma akajya muri Bugesera FC, amaze iminsi ari mu mabako y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, nyuma yo kwiba Kwizera Olivier na we wakiniye Rayon Sports, APR FC, ikipe y’igihugu Amavubi ubu akaba ari muri Al Kawkab muri Saudi Arabia.

Kugeza ubu nta byinshi biramenyekana kuri iyi dosiye Amza ukekwaho kwiba inshuti ye magara Kwizera Olivier cyane ko ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n’uyu munyezamu kuri iki kibazo, yavuze ko ubu nta kintu yabitangazaho.

Gusa hari amakuru avuga ko Amza yibye ibihumbi 27 by’Amadorali byo uyu munyezamu yari abitse iwe mu rugo, agenda ayiba gake gake gusa baje kumugwa gitumo.

Kuva tariki ya 11 Nyakanga ubwo ISIMBI yatangiraga gukora iyi nkuru, yagerageje kuvugana n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ibe yamenya byinshi kuri iyi dosiye, maze umuvugizi wa RIB, Dr Murangura B. Thierry avuga ko agiye kubikurikirana nta makuru yari abifiteho.

Icyakora, ubwo iyi nkuru yakorwaga RIB ntabwo yari yahamya iby’aya makuru niba koko uyu mukinnyi afunzwe.