Umukobwa yagiye gusura umusore muri ghetto yanga kumurongora ibyakurikiyeho ni agahomamunwa

Umukobwa yagiye gusura umusore muri ghetto yanga kumurongora ibyakurikiyeho ni agahomamunwa

Jul 17,2024

Amakuru avuga ko ibi byabaye mu masaha ya saa munani (14h00), zo ku wa 14 Nyakanga 2024, ubwo umusore usanzwe ukora akazi k’ubuzamu yasuwe n’umukobwa, babana mu gihe kitarenze ukwezi bacumbitse maze umusore biba ngombwa ko asaba umukobwa gutaha iwabo mu karere ka Gakenke maze arinangira yanga gutaha.

Umusore yasohotse hanze gato agarutse arebye mu nzu abona umukobwa ari gutoba ikinini ngo akinywe ashaka kwiyahura niko kwihutira kumukumira.

Umusore yagize ubwoba yihutira kujya kubwira inzego z’umudugudu zihageze, zibaza umukobwa niba ashaka kubana n’uwo muhungu maze umukobwa nawe ati “Yego”.

Ku rundi ruhande Banabajije umuhungu niba ashaka kubana n’uwo mukobwa nawe ati “Oya”.

Ubuyobozi bwahise bushaka kubunga maze umukobwa ashaka ko yahabwa amafaranga 15000 frw amusubiza iwabo mu Karere ka Gakenke.

Ni mu gihe umuhungu yemeraga gutanga amafaranga 8000 frw gusa.

Ubuyobozi mu Karere ka Nyanza nyuma yo gusuzuma iki kibazo, bwababwiye ko batagomba kurenza umunsi umwe bakibana.

Amakuru avuga ko umukobwa yari yaje gusura umusore yizeye ko bahita babana nk’umugore n’umugabo ariko nyuma y’iminsi micye, amusaba gusubira iwabo, niko gushaka gufata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.