Yandongoye ku manywa y'ihangu ndi akana gato kiga secondaire nyuma antana abana - Ubuhamya bwa Nema

Yandongoye ku manywa y'ihangu ndi akana gato kiga secondaire nyuma antana abana - Ubuhamya bwa Nema

Jul 16,2024

Nena ni umugore w'imyaka 33 akaba afite abana 5 yabyaranye n'umugabo we usanzwe ari umusirikare mu ngano z'u Rwanda.

Uyu mugore avuga ko kugirango abane n'umugabo we yamuteruye avuye ku ishuri. Ibi ngo byorohejwe n'uko uyu mugabo yari incuti na se Kandi nawee akaba yarakundaga kubabonana.

Umunsi umwe rero ngo ubwo yari avuye ku ishuri yamushyize mu modoka amubwira bagiye iwabo ariko ngo agiye kubona abona baraharenze amubajije amubwira ko hari ibyo agiye kumwereka bari bugaruke. Icyo gihe Nema yari afite imyaka 17.

Nema avuga ko yagiye kwibona akabona bageze i Kigali. Umugabo ngo yamusabye kumufasha kugura imyenda ya mushikiwe yamubwiraga ko bangana. Bhisemo imyenda ubundi umugabo arishyura barataha. Bageze aho yari atuye basanze hari abantu biteguye ibirori. Nuko umugabo amusaba guhindura akambara ikanzu. Nyuma yo kwinjira mu nzu ngo umugabo wari uhari yavuze ko bishimiye kwakira umugore. Nema nabyumvise agira ubwoba arasohoka ariko umugabo we aramukurikira amwumvisha ko yumvise nabi.

Nema avuga ko uwo munsi yaraye muri salon gusa ngo bukeye umugabo yagiye guhaha ariko asiga amukingiranye mu nzu. Aho agarukiye yamusabye kujya koga kugirango abone uko aza gutaha.

Nku'umukobwa muto ntiyigeze amenya ko ari amayeri y'uyu mugabo. Aho aviriye koga ari mu cyumba umugabo yahise amwinjirana n'uko amurongora atyo.

Nema ayi: "Bampanguye ku manywa y'ihangu"

Nema avuga n'ubwo imiryango yabo itsbyumvaga neza, mu ntangiriro yabanye neza n'umugabo we ndetse amwigisha byinshi atari azi nk'umukobwa wari ukiri muto nko guteka, gusasa n'ibindi.

Nyuma hagiye hazamo ibibazo by'uburwayi bwe, kwibwa mu iduka yari yamushingiye, guhisha amafaranga umugabo yari akuye muri misiyo n'bindi.

Uyu mugore akomeza avuga ko ibi bibazo byabaye imvano yo guhinduka k'umugabo ndetse atangira kujya amubwira amagambo atari Meza.

Nema avua ko hejuru y'ibyo byose haje no kuzamo ikibazo cy'akabariro katangiye kugenda nabi kuko yaje kubura ububobere burundu gusa agakeka ko ari amarozi kuko igihe ysri akiri kumwe n'umugabo hari ubwo bajyaga bumva umuntu ku idirishya ryabo mu gihe babaga bari kubaka urugo. Gusa ngo nyuma yaje kwivuza kandi yizeye ko yakize.

N'ubwo ibibazo bylubukene bikiri byinshi kuri ubu Nema ahangayiKishijwe cyane n'ideni rya banki afite dore ko yahawe igihe ntarengwa cyo kuba yishyiye bitaba ibyo agaterezwa cyamunara akaxu yacungiragaho n'abana be.

Kuba umugabo amutaye hashize imyaka hafi 2 nta gakuru ke.

Nubwo bimeze gutya ariko, Nema aracyakunds umugabo we ndetse yifuza ko yagaruka mu rugo bakongera gufatanya nka mbere. Ibyo bidakunze akaba yakwita ku bana bebyibura ntibandagare.

Kanda hano urebe ubuhamya bwose