Kylian Mbappe yakiriwe muri Real Madrid mu birori bidasanzwe - Amafoto

Kylian Mbappe yakiriwe muri Real Madrid mu birori bidasanzwe - Amafoto

Jul 16,2024

Hari hashize iminsi myinshi abakunzi ba Real Madrid bategereje rutahizamu ukomeye w’Umufaransa Kylian Mbappé ariko mu buryo budasubirwaho yamaze kwerekanwa no guhabwa ikaze.

Ni ibirori by’akataraboneka byabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Nyakanga 2024, byitabirwa n’abafana, abakinnyi ndetse na bamwe mu banyabigwi ba Real Madrid mu bihe bitandukanye barimo na Zinedine Zidane wamujyanye gusura iyi kipe ubwo yari afite imyaka 12.

Inzozi zabaye impamo, ku nshuro ya mbere Kylian Mbappé agabwa umwambaro wa Real Madrid uriho nimero icyenda yigaragariza abarimo umuryango we wamuherekeje.

Wari umunsi w’amateka ku mpande zombi kuko iyi kipe ariyo yari indoto z’uyu mukinnyi w’imyaka 25, kuva ari muto nk’uko byagaragarijwe ku mashusho abafana barenga ibihumbi 85 bari kuri iki kibuga.

Yeretswe amateka ya Real Madrid by’umwihariko mu irushanwa rya UEFA Chamions League aho iyi kipe yatwaye ibikombe 15, ashimangira ko azaharanira kogeraho kwandikwa bitabo byayo.

Yagize ati “Inzozi zanjye zibaye impamo. Ndishimye kandi mu by’ukuri ndanezerewe. Ni iby’agaciro kenshi kuba hano. Nasinziriye amajoro menshi ndota Real Madrid none ubu birabaye.”

“Iyi ni ikipe ya mbere ikomeye ku Isi. Ndashaka gutsinda kuko ndifuza kuba mu mateka yayo.”

Kylian Mbappé yashyize umukono ku masezerano ya Real Madrid imaze igihe imwifuza yo kuzayikinira imyaka itanu kuzageza mu 2029 nyuma yo kuva muri Paris Saint-Germain.

Uyu mukinnyi yahawe umushara urenze uwa Jude Bellingham na Vinicius Junior bahabwa miliyoni 10,3£ buri mwaka, ubu akaba ariwe uzajya ufata amafaranga menshi muri iyi kipe.

Si ayo azajya ahabwa gusa kuko kwemera gushyira umukono ku masezerano yemerewe ko azahabwa miliyoni 85,5£ azongerwaho andi azava mu biganiro bigendanye n’uburenganzira bwo gucuruza isura ye.