Musenyeri Dr. Mathias Ssekamanya yagaye ababyeyi bashyira imbere imihango y'ubukwe bigasiga abana iheruheru

Musenyeri Dr. Mathias Ssekamanya yagaye ababyeyi bashyira imbere imihango y'ubukwe bigasiga abana iheruheru

Jul 16,2024

Musenyeri Dr. Mathias Ssekamanya wayoboye Diyosezi Gatolika ya Lugazi muri Uganda, yasabye ababyeyi kutarangarana abana babo biyemeje gufata umwanzuro wo gushinga urugo, kuko bahura n’impinduka nyinshi zibatera gusenya cyangwa kubana nabi.

Uyu mukozi w’Imana avuga ko ababyeyi batererana abana babo bibwira ko bakuze bihagije badakeneye inama zabo, bagera mu rugo kubaka bikababera ikibazo kibakomereye bitewe no kudahabwa amasomo abafasha guhatana, bamwe bagasenya cyangwa bagata ingo zabo.

Forbes igaragaza ko zimwe mu mpamvu zituma abakiri bato basenya ingo byoroshye harimo: gushyingirwa bakiri bato batazi ikibajyanye, uburwayi bwo mu mutwe, intonganya zidashira, kutizerana, kudahuza n’imiryango bashakiyemo, amafaranga n’imikoreshereze yayo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi.

Ssekamanya yagarutse ku myumvire y’abantu bashyira imbere amadini no gushyingirwa binyuze mu mategeko, ariko bakirengagiza ko mu rugo abana babo baba batangiye ubuzima bushya bukeneye gishyigikira.

Yagaragaje ko imiryango ikunze kwitanga mu buryo bw’ubutunzi, amafaranga n’imitungo ifatika igatangwa hategurwa ibirori, byose bikarangirana n’ubukwe.

Abona ko hari amasomo akomeye abagiye gushyingiranwa bakwiye guhabwa arimo kubaka hashingiwe ku ntego zifatika, kumenya gucunga umutungo, ndetse no kumenya kwihangana igihe habayeho impinduka mu rugo uko zaba zimeze zose nk’uko urubuga Marriage.com rubivuga.

Mu masomo abitegura gushaka bakwiye guhabwa mbere yo gushyingirwa harimo: gusobanukirwa uwo mugiye kurushingana, kwigishwa guhana amakuru byihuse no kumva mugenzi wawe vuba, kumenya gucunga umutungo wanyu, kumenya kutarenga imipaka imwe n’imwe mu rukundo, kumenya uko babana n’imiryango bashatsemo ku mpande zombi n’ibindi.