Umugore yatumye umujinya wa benshi uzamuka ubwo yavugaga impamvu yatumye aca umugabo we igits1na

Umugore yatumye umujinya wa benshi uzamuka ubwo yavugaga impamvu yatumye aca umugabo we igits1na

Jul 16,2024

Umugore witwa Susan Namuganza w’imyaka 34 wo muri Uganda, yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo gukata imyanya y’ibanga y’umugabo we Pasiteri Moses Kawubanya w’imyaka 45 akanamwiba amafaranga akayatorokana.

Ibinyamakuru byandikira muri Uganda birimo Daily Monitor, kuwa 03 Nyakanga byatangaje ko uwo mugore yamaze gutabwa muri yombi na Polisi ya Uganda, nyuma yo kumusanga ari gufura imyenda mu rugo rw’umuvandimwe we mu Karere ka Namutumba muri Uganda.

Susan Namuganza yatangaje ko ayo mahano yayakoze ashutswe na Satani, ikamuteza umujinya udasanzwe.

Ibyo gukata imyanya y’ibanga y’uwo mugabo byo byabereye mu Karere ka Kamuli mu kwezi gushize kwa Kamena 2024, akaba ari ho aba bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko babanaga. Bafitanye abana bane barimo n’uruhinja rw’amezi ane.

Aba bombi bakoraga ku Kigo cy’Amashuri Abanza cya Kayembe, umugore we akaba yari Umuyobozi ushinzwe imari. Abarimo ababyeyi bafite abana biga kuri icyo kigo cy’amashuri Susan Namuganza yari afiteho inshingano batanze ubuhamya bw’uko yukaga abana inabi, bigakekwa ko yaba yari asanzwe afite ibibazo haba mu kazi cyangwa mu buzima busanzwe.

Umuvugizi wa Polisi muri Busoga, Michael Kasadha, yatangaje ko Susan Namuganza akurikiranweho icyaha cyo kwica no kwiba, ndetse bikaba biteganyijwe ko agezwa imbere y’ubutabera kugira ngo aburanishwe kuri ibyo byaha.

1. Ntuzabeshye ngo ushimisha umugoe wawe mu buriri niba utazi Akadom G - Sobanukirwa

2. Dore umwanzi ukomeye w'intangangabo buri mugabo wese akwiye kwirinda

3. Dore uko wamenya niba umukobwa muzarambana nimuramuka mubanye cyangwa niba mutazamarana kabiri

4. Wari uzi ko kuribwa umutwe bishobora kuba ikimenyetso cy'indwara ikomeye? Niba ujya uribwa umutwe muri ubu buryo ukwiye kwihutira kujya kwa muganga