Hasohokeye rimwe indirimbo 4 zo kubyina intsinzi ya Paul Kagame - Video

Hasohokeye rimwe indirimbo 4 zo kubyina intsinzi ya Paul Kagame - Video

Jul 16,2024

Nyuma y’amatora y’umukuru w’Igihugu yahujwe n’ay’Abadepite yabaye kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024, abahanzi bashyigikiye Paul Kagame wa FPR Inkotanyi barabyina intsinzi.

Abahanzi batandukanye bashyize hanze indirimbo zo kubyina intsinzi. Ku ikubitiro Dore izamaze kugera hanze:

1. Intsinzi ya Kagame ya Noopja

Umuhanzi Nduwimana Jean Paul wamenyekanye nka Noopja yashyize hanze indirimbo ‘Intsinzi ya Kagame’.

Ni indirimbo yumvikanamo amagambo yo kwishimira ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame asaba Abanyarwanda kwishimira ko amajwi yabo atabaye impfabusa.

Ati “Intsinzi ya Kagame twayiyumvagamo, intsinzi ya FPR yari ntakuka, muze tubyine twidagadure twishimire iyi ntsinzi y’Abanyarwanda twese, muze tubyine twidagadure twishimire iyi ntsinzi y’Abanyarwanda twese.”

2. Twatsinze ya Danny Vumbi na Butera Knowless

Danny Vumbi afatanyije na Butera Knowless basohoye indirimbo nshya bise ‘Twatsinze’, yumvikanamo ubutumwa bw’uko bari kwishimira ibyavuye mu matora y’umukuru w’Igihugu.

Aba bahanzi batangiye kubyina intsinzi ya Paul Kagame na FPR Inkotanyi ni bamwe mu bari bamaze igihe bazengurukana nawe mu bikorwa byo kwiyamamaza byzengurutse Igihugu cyose.

3. Twatsinze ya Cyusa Ibrahim

Cyusa Ibrahim ni we muhanzi wabimburiye abandi gusohora indirimbo yo kubyina intsinzi cyane ko yayishyize hanze mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza byari bigikomeje.

Ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo, Cyusa yabwiye IGIHE ko yayanditse amaze kureba uko ubwitabire bw’abashyigikiye Paul Kagame wa FPR bwabaga bungana ku ma site atandukanye.

Cyusa yavuze ko ubwinshi bw’abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Perezida Kagame aribwo bwatumye yizera intsinzi nubwo amatora yari ataraba.

4. Itsinzi by Uncle Austin

Uncle Austin uri mu bahanzi bagendanye na Perezida Kagame mu rugendo rwo kwiyamamaza, yongeye gukora mu nganzo asohora indirimbo ‘Intsinzi’ yo kwishimira ibyavuye mu matora.

Uncle Austin uri mu bahanzi bari barakoze indirimbo yo kwamamaza Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, yabaye mu ba mbere batangiye kubyina intsinzi nubwo amajwi y’ibyavuye mu matora yari atarajya hanze.

Aya matora yatangiriye ku Banyarwanda baba mu mahanga ku wa 14 Nyakanga 2024 akomereza ku batuye mu Rwanda ku wa 15 Nyakanga 2024. NEC yaraye itangaje ko ku rutonde rw'agateganyo Paul Kagame aza imbere n'amajwi asaga 99%.

Komisiyo y’amatora iteganya kandi ko ibizava muri aya matora bizatangazwa by’agateganyo bitarenze tariki ya 20 Nyakanga, itangaze bwa nyuma ibivamo bitarenze ku ya 27 Nyakanga 2024.