Nyuma ya Kazungu Denis habonetse undi mwicanyi ruharwa umaze kwica abakobwa n'abagore 42 mu myaka 2 gusa

Nyuma ya Kazungu Denis habonetse undi mwicanyi ruharwa umaze kwica abakobwa n'abagore 42 mu myaka 2 gusa

Jul 15,2024

Jomaisi Khalisia yiyemereye ko ari we wishe abagore 42 harimo abasanzwe mu kimoteri cya Kware mu murwa mukuru Nairobi.

Uyu mugabo w’imyaka 33 yavuze ko aba bagore n’abakobwa yagiye abica mu bihe butandukanye, ahereye ku mugore we.

Amin Mohamed uyobora ibiro bya Kenya bishinzwe iperereza yavuze ko uyu mugabo yishe aba bagore kuva mu 2022 kugeza kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024 ari bwo yatawe muri yombi yihishe ahitwa Kayole hafi n’aho aherutse kwicira abakobwa 10 akabata mu kimoteri.

Jomaisi yiyemerera ko umugore we ari we yahereyeho yica amunize nyuma akamuta mu kimoteri.

Amin yagize ati.” Mu kumubaza yemeye ko yashutse abagore 42 akabica nyuma akabata mu kimoteri, ibyo byose yabikoze hagati ya 2022 kugeza ku ya 11 Nyakanga 2024 ari bwo yishe umuntu wa nyuma.”

Uyu mugabo ngo yafashwe n’inzego z’ubugenzacyaha ari kureba umupira w’amaguru wahuzaga Ubwongereza na Espagne.

Bimwe mu bimenyetso byifashize inzego z’umutekano kumutahura ni ubutumwa bw’amafaranga yohererejwe kuri telefoni (Mobile Money) n’umwe mu bo yishe.

Ubwo bamusakaga bamusanganye ibikoresho bitandukanye birimo; Telefone, sim Card, mudasobwa, umuhoro yakoreshaga acamo ibice abo yabaga amaze kwica, umufuka, indangamuntu n’ibindi….”

Abantu bamaze igihe yabuze abo miryango yabo bahise bajya aho urwego rw’ubugenzacyaha bukorera hari imibiri y’abishwe ngo barebe ko babonamo abantu babo.

Inkuru y’uyu mwicanyi ruharwa yibukije benshi ko mu minsi ishize tariki 8 Werurwe 2024, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwahamije Kazungu Denis ibyaha 10, rumukatira igifungo cya burundu.

Ibyaha Kazungu yahamijwe birimo kwica ku bushake, gusambanya ku gahato, iyicarubozo, kwinjira mu makuru ya mudasobwa cyangwa uruhererekane rwa mudasobwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, guhisha umurambo, gukoresha ibikangisho no gufungira umuntu ahatemewe.

Urukiko rwategetse ko Kazungu aha indishyi z’akababaro abantu bagizweho ingaruka n’ibyaha yakoze, miliyoni hafi 30 Frw. Harimo uwo azishyura miliyoni 12 Frw, uwa miliyoni 6 Frw, babiri ba miliyoni 5 Frw na babiri ba miliyoni 3 Frw.

Urukiko rwategetse Kazungu guha nyir’inzu yakodeshaga, Shyirambere Augustin, indishyi ya miliyoni 1.330 Frw yo gusana ibyo yangije.

Mu rubanza rwabaye tariki ya 9 Gashyantare 2024, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko guhamya Kazungu ibi byaha byose, hanyuma rukamukatira igifungo cya burundu, cibwa n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw.

Kazungu yemeye ibi byaha byose, ati "ibyo Ubushinjacyaha bundega ntacyo narenzaho" asaba urukiko kumworohereza igihano, abishingiye ku kuba yaratanze amakuru yari akenewe mu gihe cy’iperereza.

Kazungu yasobanuye ko yakoze ibi byaha wenyine, ahamya ko yabikoranye ubunyamaswa kandi nta gisobanuro na kimwe yabona ku cyo yari agamije kuko atarakennye ku buryo byakwitwa ko yashakaga amaramuko.

Kazungu yatawe muri yombi muri Nzeri 2023 ubwo abagenzacyaha bavumburaga umwobo yatabyemo imirambo y’abo yemera ko yishe.

Uyu mwobo wari mu gikoni cy’aho yari acumbitse, mu kagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe mu karere ka Gasabo.