NEC yateguje abanyarwanda igihe amajwi ya mbere y'agateganyo atangarizwa

NEC yateguje abanyarwanda igihe amajwi ya mbere y'agateganyo atangarizwa

  • Amajwi y.'agateganyo aratangazwa bitarenze saa yine z'ijoro

Jul 15,2024

Abanyarwanda ingeri zitandukanye baramukiye mu matora y’umukuru w’Igihugu yabaye kuri uyu wa Mbere taliki 15 Nyakanga 2024, aho biteganyijwe ibyayavuyemo by’agateganyo biri butangazwe saa yine z’ijoro.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ’NEC’ yitezweho gutangaza ibyavuye mu matora by’agateganyo bitarenze saa yine z’ijoro uyu munsi.

NEC ivuga ko abatoye Bose barabarurirwa mu cyumba cy’itora maze bakusanyirizwe kuri liste y’itora.

Visi Perezida wa NEC Nicole Mutimukeye, yagize ati: “Abatora barabarurirwa mu cyumba cy’itora maze bakusanyiriwe kuri site y’itora mbere yo koherezwa ku Karere mu buryo bw’ikoranabuhanga. Buri Karere karoherereza NEC amajwi yabaruwe hifashishijwe ikoranabuhanga.”

Hagati aho amatora ya Pererezida wa Repubulika yahujwe n’ay’Abadwpite mu rwego rwo kurengera igihe n’amafaranga.

Ku birebana no gutora Abadepite, biteganyijwe ko abaturage batora ishyaka cyangwa umukandida wigenga.

Ku munsi w’ejo biteganyijwe ko amatora azakomereza ku byiciro byihariye by’abahagararira abandi mu Nteko Ishinga Amategeko.

Abakandida bahatanye , harimo Paul Kagame w’Umuryango RPF Inkotanyi , Frank Habineza wa Green Party ndetse n’Umukandida wigenga Mpayimana Phillipe.